Perezida wa Repubulika Paul Kagame asanga hakiri byinshi byo gukora kugira ngo u Rwanda rugere ku buringanire n’ubwuzuzanye hagati y’abagabo n’abagore mu buryo busesuye nubwo hari intambwe ndende imaze guterwa. Asaba abagabo gufata iyambere mu gutuma uburinganire bugera ku ntego uko bikwiye.
Umukuru w’Igihugu yabigarutseho kuri uyu wa Mbere tariki 24 Ukwakira 2022, mu nama y’ihuriro ry’abagiraneza bakorera ku mugabane wa Afurika, African Philanthropy Forum 2022.
Nubwo hari byinshi u Rwanda rushimirwa bituma ruza ku isonga muri Afurika no ku Isi yose mu guteza imbere uburinganire, Perezida Kagame asanga hakiri byinshi byo gukora kugirango buri wese agahindura imyumvire ku buringanire kugira ngo bubashe gushinga imizi uko bikwiye.
Aheraho asaba by’umwihariko abagore bari mu myanya y’ubuyobozi n’imirimo itandukanye kudapfusha ubusa amahirwe bafite ahubwo bagaharanira kuba indashyikirwa n’intangarugero ndetse bagakoresha ayo mahirwe mu guteza imbere bagenzi babo.
Iyi nama igamije gusuzumira hamwe uruhare rw’imiryango y’abagiraneza mu guteza imbere uburinganire hagati y’abagabo n’abagore hazibwa icyuho n’ubusumbane bikigaragara hagati y’abagabo n’abagore ku mugabane wa Afurika.
Inkuru dukesha RBA, Umuyobozi w’inama y’ubutegetsi y’iri huriro Madamu Tsitsi Masiyiwa avuga ko ubushakashatsi bwerekanye kugira ngo Afurika igere ku buringanire bwuzuye hagati y’abagabo n’abagore bisaba indi myaka 140 ukurikije umuvuduko uyu mugabane ugenderaho mu kuziba icyo cyuho.
Biteganyijwe ko muri iyi nama y’iminsi 2 ibera i Kigali, hazanatangizwa gahunda y’iterambere ry’uburinganire harimo n’ikigega cyiswe Africa Gender Fund cyo guteza imbere abagore mu nzego zitandukanye.
Post comments (0)