Perezida Kagame mu butumwa yanyujije kuri Twitter ye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere, yashimiye byimazeyo abantu bamwoherereje ubutumwa bamwifurije isabukuru nziza.
Yongeraho agira ati: “Nabashije kugera ku ntsinzi kubera mwe no kuberako narindi kumwe namwe, aho natsinzwe byaturutse ku giti cyanjye, ntawe narenganya!!! Imigisha myinshi kuri mwe.”
Madamu Jeannette Kagame yagize ati “Buri gihe bimbera umugisha kwizihiza isabukuru yawe y’amavuko Paul Kagame, Isabukuru muyobozi mwiza, Umubyeyi, sekuru w’abuzukuru bacu, ukaba n’umugabo wanjye. Imyaka 65 ni intera ikomeye ugezeho (milestone). Sinzahwema kukuvuga ibigwi ku muryango twahawe, uri impano idasanzwe kuri twe twese!”
Ange Kagame we yavuze ko aterwa ishema n’uburyo Perezida Kagame ari sekuru mwiza ku bana be, yemeza ko ari inshingano akora neza nk’izindi zose asanganywe.
Perezida Paul Kagame na Jeannette Kagame babyaranye abana bane barimo umukobwa, na we wamaze kwibaruka, ndetse n’abahungu batatu.
Post comments (0)