Inkuru Nyamukuru

Santrafurika: Abapolisi bari mu butumwa bw’amahoro batanze imiti ku baturage bimuwe n’imyuzure

todayOctober 24, 2022 54

Background
share close

Ku wa Gatanu, tariki ya 21 Ukwakira, abapolisi b’u Rwanda bari  mu butumwa bw’Umuryango w’abibumbye bwo kugarura amahoro mu gihugu cya Centrafrique (MINUSCA), batanze ubufasha bw’ubuvuzi ku baturage bavanywe mu byabo n’imyuzure yatewe n’imvura nyinshi iherutse kugwa mu minsi yashize.

Amatsinda abiri y’abapolisi b’u Rwanda akorera mu murwa mukuru Bangui; RWAFPU-1 na PSU niyo yazindukiye mu gikorwa cyo gufasha abaturage baherutse gukurwa mu byabo n’imyuzure bimurirwa mu kigo cy’amashuri abanza (Primaire) giherereye ahitwa Kina muri Arrondissement ya 3.

Iki gikorwa cy’ubutabazi cyateguwe n’ishami rishinzwe guhuza ibikorwa by’Umuryango w’abibumbye muri Centrafrique rikorera mu murwa mukuru Bangui (JTFB) mu rwego rwo gufasha abaturage.

Nibura abantu 120 basuzumwe bahabwa ubuvuzi ku buntu ndetse hatangwa n’ibiribwa ku baturage bugarijwe n’inzara.

Iki gikorwa kandi cyitabiriwe n’uwungirije intumwa yihariye y’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye (DSRSG) Lizbeth Cullity, n’Umuyobozi ushinzwe ibikorwa bihuriweho mu butumwa bw’Umuryango w’abibumbye (JTFB); Brig. Gen. Alognim Takougnadi n’intumwa zoherejwe na Minisiteri y’Ubuzima muri Centrafrique.

Amatsinda y’abapolisi b’u Rwanda; FPU-1 na PSU akorera mu murwa mukuru Bangui mu gihe hari irindi tsinda FPU-2 rikorera ahitwa Kaga-Bandoro, nko mu birometero 400 uvuye Bangui.

PSU ifite inshingano zo kurinda abayobozi bakuru barimo Intumwa yihariye y’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye n’abamwungirije, Minisitiri w’intebe wa Centrafrique, Perezida w’Inteko ishinga amategeko, Minisitiri w’ubutabera n’umuyobozi wa Polisi mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye muri Centrafrique (UNPOL), n’abandi.

Mu gihe FPU mu nshingano zayo harimo gucunga umutekano n’ituze rusange, gutanga ubufasha ku baturage bo mu nkambi no kubarindira umutekano, no kurinda ibikorwaremezo by’umuryango w’abibumbye.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Bimwe mu byibwe muri RP-IPRC Kigali byamenyekanye

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe Ikoranabuhanga, Imyuga n’Ubumenyingiro, Irere Claudette, avuga ko mu bikoresho byibwe byatumye ishuri rya RP-IPRC Kigali rifungwa ibyumweru bibiri, harimo n’ibyifashishwa mu gutekera abanyeshuri. Abitangaje nyuma y’uko n’Umuyobozi w’iryo shuiri Eng. Mulindahabi Diogène na bamwe mu bakozi, nabo bafashwe bagafungwa mu gihe iperereza rikomeje, ibyo bikaba byamenyekanye nyuma y’itangazo Minisiteri y’Uburezi yasohoye ku Cyumwe tari 23 Ukwakira 2022, rivuga ko iryo shuri rifunzwe by’agateganyo […]

todayOctober 24, 2022 639

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%