Inkuru Nyamukuru

Umwami Charles w’u Bwongereza arimo kugurisha amafarashi yarazwe na nyina

todayOctober 24, 2022 57

Background
share close

Umwami Charles III arimo kugurisha amwe mu mafarashi yo gusiganwa yarazwe na nyina Umwamikazi Elizabeth II. 

Umwamikazi Elizabeth yakundaga amafarashi n’amasiganwa ndetse yari n’umworozi wayo

Uyu mwamikazi yari umworozi ukomeye w’amafarashi yo gusiganwa ndetse bizwi ko yakundaga kujya ku masiganwa yazo no kuzitwara. 

Kuri uyu wa mbere, inzu ya cyamunara ya Tattersalls yatangaje ko irimo kugurisha amafarashi 14 “y’icyororo” y’Umwamikazi Elizabeth II.  

Muri izo harimo iyitwa Just Fine, yatojwe n’uwitwa Sir Michael Stoute watoje izigera ku 100 z’ibwami zatsinze amarushanwa, n’iyitwa Love Affairs.  

Jimmy George, umuvigizi w’iriya nzu y’ubucuruzi, yagize ati: “Nta kidasanzwe. Buri mwaka bashoboraga kugurisha amafarashi. Umwamikazi yari afite iz’icyororo ze bwite, yarazororaga akazazigurisha. Ntabwo zose wazitunga.” 

BBC ivuga ko Umwamikazi, yari afite kandi ibiraro by’amafarashi mu gace ka Sandringham mu burasirazuba bw’Ubwongereza. 

George avuga ko kugurisha izi farashi bidasobanuye ko ibwami batandukanye n’ibyo gusiganwa kw’amafarashi. 

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Uwibye indirimbo zirimo iza Ed Sheeran yakatiwe gufungwa amezi 18

Umutekamutwe wibye indirimbo 14 zirimo iz’umuhanzi Ed Sheeran akazigurisha zitarasohoka yakatiwe gufungwa amezi 18. Umuhanzi Ed Sheeran yibwe indirimbo ebyiri Uwo musore witwa Adrian Kwiatkowski ufite imyaka 23 yibye indirimbo ebyiri za Ed Sheeran zari zitarasohoka ndetse n’izindi 12 z’Umuraperi Lil Uzi Vert, azigurisha ku rubuga rucururizwaho indirimbo mu buryo butemewe. BBC dukesha iyi nkuru ivuga ko Adrian yacuruzaga izi ndirimbo akishyurwa mu ifaranga ry’ikoranabuhanga rizwi nka ‘cryptocurrency’. Bivugwa ko […]

todayOctober 24, 2022 71

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%