Inkuru Nyamukuru

Uwibye indirimbo zirimo iza Ed Sheeran yakatiwe gufungwa amezi 18

todayOctober 24, 2022 71

Background
share close

Umutekamutwe wibye indirimbo 14 zirimo iz’umuhanzi Ed Sheeran akazigurisha zitarasohoka yakatiwe gufungwa amezi 18.

Umuhanzi Ed Sheeran yibwe indirimbo ebyiri

Uwo musore witwa Adrian Kwiatkowski ufite imyaka 23 yibye indirimbo ebyiri za Ed Sheeran zari zitarasohoka ndetse n’izindi 12 z’Umuraperi Lil Uzi Vert, azigurisha ku rubuga rucururizwaho indirimbo mu buryo butemewe.

BBC dukesha iyi nkuru ivuga ko Adrian yacuruzaga izi ndirimbo akishyurwa mu ifaranga ry’ikoranabuhanga rizwi nka ‘cryptocurrency’.

Bivugwa ko Adrian yageze kuri izo ndirimbo yinjiriye kuri konti z’ikoranabuhanga abo bahanzi bakoresha.

Urukiko rwamuburanishije rwatangaje ko mu iperereza ryakozwe hafashwe imashini ye, basangamo indirimbo zisaga 500 acuruza atabyemerewe, ndetse n’indirimbo zitarashyirwa hanze z’abahanzi 89 zigera ku 1,260.

Iperereza kandi ryagaragaje ko Adrian ibyo byose abikorera mu Bwongereza.

Polisi yo mu Mujyi wa London yatangaje ko uwo musore yafashwe amaze kwinjiza Amayero 131.000, asaga miliyoni 131 z’amafaranga y’u Rwanda muri 2019.

Icyo gihe ni bwo inzego za Leta Zunze Ubumwe za Amerika zishinzwe ubugenzacyaha zatangiye iperereza kuri uyu musore.

Ni nyuma y’uko bamwe mu bahanzi batanze ibirego mu bugenzacyaha bwa New York, bagaragaza ko hari umuntu utazwi wiyise Spirdark wabinjiriye akiba indirimbo agatangira kuzigurisha mu buryo butemewe n’amategeko.

Umushinhjacyaha Mukuru wa Crown Joanne Jakymec, yavuze ko yahamijwe ibyaha birimo ibyo gusuzugura bikomeye, kwiba ibihangano bitandukanye by’abahanzi ndetse no gufata amafaranga atari aye.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Perezida Kagame yashimiye abamwifurije isabukuru y’amavuko

Perezida Paul Kagame yafashe umwanya ashimira abantu bose bamwifurije isabukuru nziza y’amavuko ubwo yizihizaga imyaka 65 ishize abonye izuba. Ku Cyumweru tariki 23 Ukwakira nibwo Perezida Kagame yizihizaga isabukuru. Perezida Kagame mu butumwa yanyujije kuri Twitter ye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere, yashimiye byimazeyo abantu bamwoherereje ubutumwa bamwifurije isabukuru nziza. Yongeraho agira ati: "Nabashije kugera ku ntsinzi kubera mwe no kuberako narindi kumwe namwe, aho natsinzwe byaturutse ku […]

todayOctober 24, 2022 57

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%