ICPA n’ihuriro mpuzamahanga ridaharanira inyungu rigamije guteza imbere no gusangira imikorere n’imyitwarire mu kugorora mu rwego guteza imbere umutekano mu baturage no gutuma barushaho kugira ubuzima bwiza ku Isi yose.
Iri huriro ryarashinzwe mu 1998, rikaba rifite icyicaro i Buruseli mu Bubiligi, mu gihe iyi nama iba buri mwaka mu gihugu kiba cyatoranyijwe.
Uyu mwaka inama izibanda ku kureba uburyo bwo guhanga ibishya mu kugorora, gushyiraho ingamba zo kugabanya ubucucike, gushyiraho uburyo bwiza bwo kugorora, gutegura neza abarangiza ibihano bagiye gusubira mu buzima busanzwe, kwita ku magororero no kurengera uburenganzira bwa muntu mu bandi n’ibindi.
Muri 2015, RCS yahawe igihembo mpuzamahanga mu rwego rwo gushimirwa I ikorwa byo kurengera ibidukikije hakoreshwa neza biyogazi mu gutegura amafunguro mu magereza y’u Rwanda.
U Rwanda kandi rwiteguye kwakira inama ya ICPA mu 2025, rukazaba rubaye igihugu cya kabiri muri Afurika cyakiriye iyi nama nyuma ya Namibiya yayakiriye mu 2014.
Inama y’uyu mwaka yatangiye ku ya 23 Ukwakira muri Leta ya Florida, ikazasozwa ku ya 28 Ukwakira.
Post comments (0)