Njuguna Ndung’u wahoze ari umuyobozi wa banki nkuru y’igihugu, yagizwe umunyamabanga mushya ushinzwe umutungo w’igihugu, naho Justin Muturi wahoze ari perezida w’inteko ishinga amategeko agirwa umushinjacyaha mukuru.
Abaminisitiri biganje muri guverinoma ya Ruto ni abo bafatanyije mu rugendo rwa politike kuva agitangira guhatanira kuyobora Kenya.
Nubwo William Ruto mu gihe cyo kwiyamamaza yizezaga abagore ko bazahabwa 50% by’imyanya muri guverinoma, 22 gusa ni bo bahawe imyanya muri minisiteri, harimo babiri b’abajyanama ba perezida n’umwe wahawe kuba umunyamabanga wa guverinoma.
Kimwe mu by’ingenzi guverinoma nshya ya Kenya izihutira gukemura nk’uko Perezida Ruto yabyijeje abaturage, ni ibibazo bishingiye ku buzima buhenze n’ibura ry’ibiribwa ryatewe n’imvura yagabanutse.
Kuwa kabiri Perezida Ruto yavuze ko akeneye byibuze umwaka umwe kugira ngo igiciro cy’ifu y’ibigori kibe cyagabanutse – nka kimwe mu biribwa ngandurarugo muri Kenya.
Post comments (0)