Polisi y’u Rwanda, Ishami rishinzwe kurwanya magendu n’ibindi byaha (ASOC) ryafatiye mu murenge wa Gisenyi mu Karere ka Rubavu; magendu y’inzoga zirimo likeri, imivinyu n’izindi zitandukanye zifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda abarirwa muri miliyoni 50.
Mu zafashwe harimo izo mu bwoko bwa Hennessy, Moet, na Jameson zafatiwe mu nzu iherereye mu mujyi wa Gisenyi mu mudugudu wa Munini mu Kagari ka Rubavu, ku wa Gatatu, tariki 26 Ukwakira.
Chief Inspector of Police (CIP) Mucyo Rukundo, ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu Ntara y’Iburengerazuba (RPCEO), yavuze ko umuntu umwe ucyekwaho kugira aho ahurira n’iyi magendu yamaze gufatwa.
Yagize ati: “Ku wa Gatatu, tariki ya 26 Ukwakira, ahagana ku isaha ya saa tanu z’ijoro, tugendeye ku makuru yizewe twari twahawe n’abaturage ko hari inzoga zibitse mu nzu iherereye mu mudugudu wa Munini; abapolisi bageze kuri iyo nzu, mu kuyisaka, bayisangamo inzoga z’ubwoko butandukanye zinjijwe mu buryo bwa magendu.”
Yakomeje agira ati:”Uwitwa Mbarushimana Danny, wafatiwe muri iyo nzu, yabwiye Polisi ko yahawe akazi n’uwitwa Gakwaya Silas, ukirimo gushakishwa, ko kuyirinda ku mafaranga ibihumbi 30Frw ku kwezi, avuga kandi ko ziriya nzoga zinjijwe mu Rwanda zivuye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), mu masaha ya ninjoro.”
Kuri uyu wa Kane tariki 27 Ukwakira 2022, Perezida Paul Kagame yakiriye Malu Dreyer, Minisitiri-Perezida w’Intara ya Rhénanie Palatinat na Hendrik Hering, Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko w’iyo Ntara, bari mu Rwanda mu kwizihiza isabukuru y’imyaka 40 y’ubufatanye hagati y’u Rwanda na Rhénanie Palatinat. Amakuru dukesha urubuga rw’ibiro by’Umukuru w’Igihugu, avuga ko Perezida Kagame yakiriye aba bayobozi ndetse bagirana ibiganiro. Perezida Kagame n’abo bayobozi baganiriye ku musaruro waturutse mu bufatanye bw’impande […]
Post comments (0)