Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika, Joe Biden, yatangaje ko yashyize umukono ku masezerano yavugururiwe Kigali, agamije kwihutisha ibikorwa byo kugabanya ikoreshwa ry’imyuka yangiza ikirere.
Biden ku wa Kane tariki 27 nibwo yatangaje ko yashyize umukono kuri ayo masezerano afata nko kugera ku ntsinzi y’amateka ku bikorwa byo guhangana n’imihindagurikire y’ikirere ku isi.
Mu butumwa yashyize kuri Twitter yagize ati: “Nishimiye gusinya Amavugurura ya Kigali, intsinzi y’amateka ku bakora ibikoresho bitandukanye mu nganda no mu kurengera ibidukikije ku rwego mpuzamahanga.”
Perezida Biden yakomeje avuga ko Ubutegetsi bwe burimo kugabanya ikoreshwa ry’ibinyabutabire bihumanya ikirere, ku buryo Leta Zunze Ubumwe za Amerika igomba kurangaza imbere isoko ry’ikoranabuhaga ritangiza ibidukikije ryo mu gihe kiri imbere ndetse bigatanga ibihumbi byinshi by’imirimo.
Ubu butumwa bwakiriwe neza n’abantu batandukanye barimo Minisitiri ushinzwe kurengera ibidukikije mu Rwanda, Dr Mujawamariya Jeanne D’Arc, washimiye Perezida Biden ku bwo kwemeza ayo masezerano mu mategeko ya Amerika, avuga ko ari inkuru nziza mugihe mu kwezi gutaha hateganyijwe Inama ya COP27.
Yakomeje agira ati: “Aya mavugurura yerekana intambwe imwe rukumbi Isi yateye i Kigali mu Rwanda, mu rwego rwo gukumira imyuka ihumanye no kurinda ikirere cyacu”
Abayobozi batandukanye bazahurira mu Misiri, aho byitezwe ko bazaganira ku cyakorwa mu guhangana n’ihindagurika ry’ikirere.
COP27 n’inama ngaruka mwaka izaba ibaye ku nshuro ya 27, izabera i Sharm el-Sheikh kuva tariki 6 kugeza tariki 18 Ugushyingo.
Amavugurura ya Kigali agena ko ibihugu bikize bigomba kugabanya ikoreshwa rya Hydrofluorocarbons, HFCs ku gipimo cya 85% hagati y’umwaka wa 2019 na 2036; ibihugu biri mu nzira y’amajyambere bikagabanya iyo myuka kuri 80% hagati ya 2024 na 2045.
Uyu muhigo wemejwe nyuma y’uko ayo masezerano yari amaze imyaka irindwi aganirwaho, yemeranyijweho mu rukerera rwo kuwa 15 Ukwakira 2016 ubwo abari mu biganiro byabasabaga kurara ijoro muri Kigali Convention Centre bajya impaka.
Kugira ngo ibyavuguruwe kuri aya masezerano bitangire gushyirwa mu bikorwa hari hakenewe ibihugu 20 bibyemeza burundu, bikaba byarabonetse mu Ugushyingo 2017. Ubu bimaze kugera kuri 65.
Amasezerano ya Montreal yuzuzanya n’aya Paris yerekeye imihindagurikire y’ibihe yemeranyijweho mu Ukuboza 2015, agena uburyo bwo gushyira mu bikorwa ingamba zitandukanye kugira ngo igipimo mpuzandengo cy’ubushyuhe bw’Isi kigume munsi ya dogere calcius 2, intego ikaba ko kigera hasi ya dogere 1.5.
Leta Zunze Ubumwe za Amerika nk’igihugu kinarekura imyotsi myinshi mu nganda zacyo, yaje kwivana mu masezerano ya Paris ndetse Perezida Donald Trump akomeza kuyanenga kuba yatuma igihugu cye gikoresha amafaranga menshi mu mishinga yitaga ko itari ngombwa.
Ibyo byatumye Trump atanemeza ibyemerejwe i Kigali mu mavugurura ku masezerano ya Montreal.
Nyamara ubwo yari amaze kujya ku butegetsi, Perezida Joe Biden yahise asubiza Amerika mu masezerano ya Paris, nk’icyizere ko icyo gihugu kizakomeza gutera intambwe zikenewe mu guhangana n’imihindagurikire y’ibihe, by’umwihariko ishyuha ry’uyu mubumbe.
Amerika yinjiye mu bihugu birenga 130 kugeza ubu byemeje ayo masezerano.
Polisi y’u Rwanda ku wa Kane tariki ya 27 Ukwakira, yahuguye abayobozi b’ibigo byigisha amategeko y’umuhanda no gutwara ibinyabiziga mu rwego rwo kubereka amakosa akorwa n’abatwara ibinyabiziga. Ibi ngo bizatuma ayo makosa bazayibandeho mu nteganyanyigisho irimo gutegurwa ndetse no gukangurira kuyakosora abashaka gukorera impushya zo gutwara ibinyabiziga. Ni ubukangurambaga bwatangiriye i Gahanga mu Karere ka Kicukiro mu muhanda uva Sonatubes werekeza mu Karere ka Bugesera bukomereza mu muhanda uva Sonatubes […]
Post comments (0)