Minisiteri ishinzwe Ubutaka, Ibikorwaremezo n’Ubwikorezi muri Koreya y’Epfo na Minisiteri y’ibikorwaremezo y’u Rwanda byiyemeje ubufatanye mu guteza imbere ingendo rusange, mu rwego rwo korohereza abaturage.
Urubuga rwa Twitter ya Minisiteri y’Ibikorwaremezo, ruvuga ko ibi byemeranyijweho kuwa 28 Ukwakira 2022, mu biganiro Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Dr Nsabimana Ernest yagiranye na mugenzi we wa Koreya y’Epfo, Eo Myeong-so.
Ni kuruhande rw’inama y’Inteko Rusange y’Ikigo Mpuzamahanga cyita ku Bidukikije Global Green Growth Institute (GGGI).
Iyo nama y’Inteko Rusange ya Global Green Growth Institute, yayobowe na Ban Ki Moon, aho abayitabiriye baraganiriye ku byagezweho nyuma y’Inama y’Umuryango w’Abibumbye ku iterambere rirambye Rio 2012 (Rio+20).
Minisitiri Nsabimana yasobanuriye abitabiriye iyi nteko rusange, urugendo rw’u Rwanda mu kurengera ibidukikije ndetse n’ingamba zikomeje gufatwa mu kugera ku iterambere rirambye ari nako hibandwa ku kurengera ibidukikije.
Kuri uwo munsi kandi Minisitiri Dr Nsabimana na Visi Minisitiri wa Mbere muri Minisiteri ishinzwe Ubutaka, Ibikorwaremezo n’Ubwikorezi muri Koreya y’Epfo, Eo Myeong-So bagiranye ibiganiro byihariye ku ngingo zigaruka ku bufatanye.
Minisiteri y’ibikorwaremezo ivuga ko abayobozi bombi baganiriye ku buryo hari abahanga bagiye guhugurwa bitezweho kuzana ibisubizo mu rwego rwo gutwara abantu mu buryo bwa rusange.
Minisiteri zombi zemeranyije ubu bufatanye mu rwego rwo gufasha abaturage mu kuborohereza ingendo ndetse hakazashyirwaho no kurushanwa hagati y’abazaba bashinzwe gutwara abantu.
Koreya y’Epfo isanzwe ifitanye umubano n’u Rwanda ushingiye ku ibikorwaremezo, ikoranabuhanga, uburezi n’ubuhinzi.
Imyuzure n’ubutaka bwatenguwe n’imvura nyinshi byasize bihitanye abantu batari munsi ya 47 mu ntara y’amajyepfo mu birwa bya Filipine. Abaturage bagera muri 60, baburiwe irengero, hari ubwoba ko baba bari munsi y’intengu, ibibuye, n’ibindi bintu byose byatwawe n’amazi, nk’uko abayobozi babitangaje ku wa gatandatu. Abantu batari munsi ya 42 batwawe n’imyizure bararohama, mu ntara ya Maguindanao kuva mw’ijoro ryo kuwa kane kugera mu gitondo cyo kuwa gatanu, nk’uko byatangajwe na […]
Post comments (0)