Inkuru Nyamukuru

Santrafurika: Ingabo z’u Rwanda zakoze umuganda zinavura abaturage

todayOctober 30, 2022 75

Background
share close

Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kugarura amahoro muri Repubulika ya Santrafurika (MINUSCA) zakoze umuganda ndetse zitanga ubuvuzi ku baturage.

Ku wa Gatanu tariki 28 Ukwakira 2022, Ingabo z’u Rwanda nibwo zakoze ibyo bikorwa birimo no gutanga ubuvuzi ku baturage 110 bo mu Karere ka Bossembele mu Mudugudu wa Yalomoni, mu burengerazuba bwa Santrafurika, mu bilometero 150 uvuye mu murwa Mukuru wa Bangui.

Umuganda rusange wibanze ku gusiba ibinogo, gukuraho ibihuru ndetse Ingabo z’u Rwanda zafatanyije n’abaturage kubaka isoko ryo gucururizamo amatungo.

Mu bindi bikorwa byakozwe nyuma y’umuganda, abagore batwite na bo bahawe inzitiramubu ku buntu.

Umuyobozi w’Akarere ka Bossembele, Aristide Selengoumon, yashimiye Ingabo z’u Rwanda zishinzwe kubungabunga amahoro, ku nkunga yazo anashimira ubufatanye bwa hafi busanzwe burangwa hagati y’Ingabo z’u Rwanda n’abatuye Akarere ka Bossembele.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

AERG yizihije isabukuru y’imyaka 26, basangira n’Intwaza za Bugesera

Mu rwego rwo kwizihiza isabukuru y’imyaka 26 Umuryango w’abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi (AERG) umaze uvutse, abawugize baje gusangira n’ababyeyi b’intwaza bo mu rugo rw’Impinganzima ya Bugesera. Basangiye n’Intwaza mu kwizihiza isabukuru ya 26 ya AERG Mudahemuka Audace, Umuhuzabikorwa wa AERG ku rwego rw’Igihugu, yavuze ko bifuje kuza gusangira n’abo babyeyi kandi babazaniye n’impano, kuko n’ubundi abana baje gusura ababyeyi bataza imbokoboko. Yagize ati " bamwe muri twe hari igihe […]

todayOctober 29, 2022 230

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%