Inkuru Nyamukuru

Leta ya Congo yemeye ko indege yayo yavogereye ikirere cy’u Rwanda

todayNovember 7, 2022 238

Background
share close

Kuri uyu wa mbere, guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yemeye ko indege yayo ya gisirikare yavogereye ikirere cy’u Rwanda, igikorwa u Rwanda rwavuze ko ari icy’ubushotoranyi.

Nk’uko Itangazo ry’ubuvugizi bwa Leta y’u Rwanda, ribivuga iyo ndege yo mu bwoko bwa Sukhoi-25 yaguye umwanya muto ku kibuga cy’indege cya Rubavu, saa tanu n’iminota 20 (11h20), kuri uyu wa mbere tariki 7 Ugushyingo.

Iryo tangazo rikomeza rivuga ko iyo ndege yasubiyeyo amahoro, nta gikorwa cya gisirikare cyabaye.

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere, guverinoma ya Congo yavuze ko indege yayo idafite intwaro yanyuze mu Rwanda “ku bw’impanuka”.

Iryo tangazo rikomeza rivuga ko bitakozwe ku bushake cyangwa hagamijwe kuvogera ubusugire bw’ikindi gihugu nkuko nabo batishimira abavogera icyabo.

Umwuka mubi hagati y’ibihugu byombi wiyongereye nyuma y’uko guverinoma ya Congo yirukanye ambasaderi w’u Rwanda, Vincent Karega, aho ishinja u Rwanda gushyigikira umutwe w’inyeshyamba M23 umaze iminsi mu ntambara n’Ingabo za leta FARDC mu burasirazuba bw’igihugu.

U Rwanda ruhakana ibyo birego byose, ahubwo rukamagana ubufatanye bukomeje kuba hagati ya FARDC na FDLR, umutwe w’inyeshyamba ugizwe n’abasize bakoze Jenoside mu Rwanda.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Tanzaniya: Imibiri y’abaguye mu mpanuka y’indege mu kiyaga cya Victoria basezeweho

Abaturage bo mumujyi wa Bukoba muri Tanzania bari kumwe na Minisitiri w’intebe Kassim Majaliwa basezeye ndetse baha icyubahiro abantu 19 baheruka kugwa mu mpanuka y'indege yaguye mu kiyaga cya Victoria. Amasanduku 19 arimo Imibiri y'abaguye muri iyo mpanuka Precision Air ivuga ko abantu 24 barokotse iyi mpanuka y’indege yariho yururuka ngo igwe ku kibuga cy’indege cya Bukoba mu majyaruguru ashyira uburengazuba bwa Tanzania. Komiseri mukuru w’intara ya Kagera, Albert Chalamila, […]

todayNovember 7, 2022 127

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%