Mu Karere ka Rubavu mu Murenge wa Nyakiriba habereye impanuka y’ikamyo, yari ipakiye amafi ivuye ku mupaka wa Cyanika mu gihugu cya Uganda, umushoferi wari uyitwaye ahita yitaba Imana uwo bari kumwe arakomereka byoroheje.
Amakuru atangwa n’umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburengerazuba, CIP Mucyo Rukundo, avuga ko iyi mpanuka yaraye ibaye tariki ya 6 Ugushyingo 2022, iyo kamyo yari itwawe n’umugabo w’umugande witwa Lubaale Joel w’imyaka 27, wari kumwe na murumuna we witwa Bamucyai Ivan, bavuye muri Uganda berekeza i Goma.
CIP Mucyo avuga ko iyi modoka yo mu bwoko bwa Mitsubishi Fuso ifite Puraki ya UBG493Z yaciye ku mupaka wa Cyanika bahetse amafi apima toni 1.4, berekeje kuri Goma bageze ahitwa Nyakiriba imodoka ibura feri bakimara gukata ikorosi iragenda ikubita ibisima byo ku muhanda, bitangira ibinyabiziga ihita igwisha urubavu rw’iburyo umushoferi wari uyitwaye ahita apfa.
Ati “Umushoferi yahise apfa ndetse ahera mu modoka biba ngombwa ko hitabazwa ishami rya Polisi rishinzwe ubutabazi, bakuramo umurambo uhita ujyanwa mu bitaro bya Gisenyi”.
Murumuna w’uyu mushoferi yakomeretse byoroheje ku kaguru na we yahise ajyanwa kwa muganga kwitabwaho.
Iyi mpanuka yatumye imodoka yangirika cyane n’amafi bari batwaye, ndetse n’ibisima byo ku muhanda bitangira ibinyabiziga birasenyuka.
CIP Rukundo atanga ubutumwa ku bantu batwara ibinyabiziga ko bakwiye kujya bitwararika bakagenda neza ndetse bakagenzura ko ibinyabiziga byabo byujuje ubuziranenge, mbere yo gufata urugendo.
Ati “Ni ngombwa kwitwararika kuko impanuka zihitana ubuzima bw’abantu, ndetse zikanabamugaza zikangiza n’ibyo binyabiziga, turabasaba kwirinda kugenda nabi mu muhanda, gukoresha ubugenzuzi bw’ibinyabiziga kugira ngo harebwe niba byujuje ubuziranenge”.
U Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (DRC) bumvikanye kubgukomeza ibiganiro mu rwego rwo gukemura amakimbirane ashingiye kuri politiki hagati y'ibihugu byombi. Aya masezerano yemeranyijweho ku wa gatandatu tariki 05 Ugushyingo, hagati ya Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta na mugenzi we wa DRC, Christophe Lutundula, mu biganiro byabereye i Luanda, muri Angola nk'igihugu gisanzwe ari umuhuza mu bibazo by'u Rwanda na RDC. Nk’uko imyanzuro yavuye muri […]
Post comments (0)