Inkuru Nyamukuru

Tanzaniya: Imibiri y’abaguye mu mpanuka y’indege mu kiyaga cya Victoria basezeweho

todayNovember 7, 2022 127

Background
share close

Abaturage bo mumujyi wa Bukoba muri Tanzania bari kumwe na Minisitiri w’intebe Kassim Majaliwa basezeye ndetse baha icyubahiro abantu 19 baheruka kugwa mu mpanuka y’indege yaguye mu kiyaga cya Victoria.

Amasanduku 19 arimo Imibiri y’abaguye muri iyo mpanuka

Precision Air ivuga ko abantu 24 barokotse iyi mpanuka y’indege yariho yururuka ngo igwe ku kibuga cy’indege cya Bukoba mu majyaruguru ashyira uburengazuba bwa Tanzania.

Komiseri mukuru w’intara ya Kagera, Albert Chalamila, yavuze ko imibiri y’abapfuye yashyizwe kuri stade y’umupira w’amaguru ya Bukoba ahabereye amasengesho n’ibikorwa byo gusezera kuri iyo mibiri.

Ibi bikorwa byitabiriwe n’abantu batari bacye, nk’uko ibiro by’umuvugizi wa leta ya Tanzania byabitangaje. Iyo ndege yahagurutse i Dar es Salaam ku cyumweru ihagarara i Mwanza mbere yo gukomeza igana i Bukoba ariko iza kugwa mu kiyaga Victoria ahagana saa 8:30 z’igitondo irimo gusatira ikibuga cy’indege.

Amashusho yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga yerekana iyi ndege iri hafi kurohama yose mu kiyaga.

Abaturage batanze ubufasha ngo itarohama yose

Amashusho yerekana kandi abaturage bo muri ako gace muri Bukoba bari ku mwaro bagerageza gukurura iyi ndege bakoresheje imigozi. Icyateye iyi mpanuka ntabwo kiramenyekana neza.

Precision Air niyo kompanyi nini yigenga ikorera muri Tanzania.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Indege y’intambara ya DRC yavogereye ikirere cy’u Rwanda

Kuri uyu wa Mbere tariki 7 Ugushyingo 2022, indege y’intambara ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC), yavogereye ikirere cy’u Rwanda ndetse igwa ku kibuga cy’indege cya Gisenyi. Itangazo ry’ubuvugizi bwa Leta y’u Rwanda, ruvuga ko indege yo mu bwoko bwa Sukhoi-25 yagiye ku kibuga cy’indege cya Rubavu, saa tanu n’iminota 20 (11h20). Iryo tangazo rikomeza rivuga ko iyo ndege yasubiyeyo amahoro, nta gikorwa cya gisirikare cyabaye, ariko rikagaragaza ko […]

todayNovember 7, 2022 162

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%