U Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (DRC) bumvikanye kubgukomeza ibiganiro mu rwego rwo gukemura amakimbirane ashingiye kuri politiki hagati y’ibihugu byombi.
Aya masezerano yemeranyijweho ku wa gatandatu tariki 05 Ugushyingo, hagati ya Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta na mugenzi we wa DRC, Christophe Lutundula, mu biganiro byabereye i Luanda, muri Angola nk’igihugu gisanzwe ari umuhuza mu bibazo by’u Rwanda na RDC.
Nk’uko imyanzuro yavuye muri ibyo biganiro ibivuga, aba baminisitiri bemeye “gukomeza ibiganiro bya politiki hagati y’abayobozi ba Repubulika ya Demokarasi ya Congo na Repubulika y’u Rwanda, mu rwego rwo gukemura ikibazo cy’umwuka mubi uri hagati y’ibihugu byombi by’abaturanyi.”
DRC irashinja u Rwanda gushyigikira uyu mutwe ariko u Rwanda rwakomeje gushimangira ko ibibazo by’umutekano muke mu burasirazuba bwa DRC ari ikibazo cy’imbere mu gihugu ndetse gikwiye gukemurwa na DRC.
Mu byumweru bishize, DRC yateguye imyigaragambyo yo kwamagana inyeshyamba ziri muri ako karere ndetse abayobozi b’iki gihugu bakangisha amagambo yo kugaba ibitero ku Rwanda. Icyakora, nyuma y’iminsi u Rwanda rucecetse rwatangaje ko ruzohereza ingabo zo kurinda ubusugire bwarwo mu gihe DRC yaba ibubangamiye.
Abaminisitiri bombi kandi bagize amahirwe yo kugirana ibiganiro na Perezida wa Angola, João Lourenço, usanzwe ari umuhuza mu bibazo by’u Rwanda na RDC.
Iyi nama yemeje kandi kohereza itsinda ry’ingabo z’akarere zishinzwe kugenzura ibibazo bishingiye ku mipaka (EJVM) kugira ngo zikomeze gukurikirana umutekano ku mipaka yombi cyane cyane ibibera muri Goma.
Ibyo biganiro byabanjirijwe n’inama yahuje inzego z’ubutasi mu gisirikare, igamije gusuzuma ibikorwa byo kubahiriza gahunda yashyiriweho i Luanda ku ya 6 Nyakanga 2022.
Imyanzuro yavuye muri iyo nama ivuga ko abayobozi bashinzwe inzego z’ubutasi bazakomeza ibiganiro.
Mu bijyanye n’ibibazo by’umutekano muke muri DRC, Perezida w’Uburundi, Évariste Ndayishimiya, n’uwahoze ari Perezida wa Kenya, Uhuru Kenyatta, ku ya 4 Ugushyingo 2022, bavuze ko inzira ya politiki ikwiye gushimangirwa hagamijwe gushaka umuti urambye ku kibazo cy’umutekano mu burasirazuba bwa DR Congo.
Perezida Paul Kagame yihanganishije abaturage ba Tanzania na Perezida w’iki gihugu Samia Suluhu Hassan ku bw’impanuka y’indege yahitanye abantu 19. Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda, yabitangaje mu butumwa yanditse kuri Twitter mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, tariki 07 Ugushyingo 2022. Yagize ati: “Nihanganishije abaturage ba Tanzania na Perezida Samira Suluhu ku bw’ababuriye ubuzima mu mpanuka y’indege. Ibitekerezo byacu biri ku miryango y’ababuze ababo.” Iyi mpanuka yabaye ku Cyumweru tariki […]
Post comments (0)