Inkuru Nyamukuru

Uburyo tubayeho bishingiye ku buryo twisanisha n’imihindagurikire y’ikirere – Perezida Kagame

todayNovember 8, 2022 66

Background
share close

Perezida Paul Kagame asanga uburyo abantu babayeho bishingira ku kwisanisha n’imihindagurikire y’ibihe. Ibi Umukuru w’igihugu yabigarutseho ku wambere tariki 07 Ugushyingo 2022, ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye itangizwa ku mugaragaro ry’ikigega Ireme Invest.

Perezida Paul Kagame

Ikigega Ireme Invest cyatangirijwe mu mujyi wa Sharm el Sheikh mu Misiri, aharimo kubera inama mpuzamahanga yiga ku guhangana n’imihindagurikire y’ibihe, COP27. Gitangirana miliyoni $104 asaga amaliyali 109 Frw.

Iki kigega kizatera inkunga imishinga y’abikorera igamije gufasha u Rwanda kubaka ubukungu burengera ibidukikije.

Perezida Kagame yavuze ko itangizwa ku mugaragaro rya Ireme Invest ari intambwe ikomeye u Rwanda ruteye mu guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere.

Yagaragaje ko guharanira kwihanganira imihindagurikire y’ikirere bisaba impinduka zikomeye mu buryo abantu batunganya bakanakoresha amoko atandukanye y’ingufu.

Ati: “Uko tubayeho byose bishingiye ku buryo bwo kwisanisha n’imihindagurikire y’ikirere. Ibyo turya n’uburyo bihingwa, ibyo byose bihurira hamwe.”

Yakomeje avuga ko ibi bigira ingaruka ku bukungu bwose bugerwaho n’ingaruka, bityo bikaba bisobanuye ko urwego rw’abikorera rufite umusanzu ukomeye rugomba gutanga.

Umukuru w’igihugu yashimangiye ko umushinga Ireme Invest ushimangira neza ibyo u Rwanda rwiyemeje gushyiramo imbaraga bijyanye no kugera ku musaruro ufatika mu birebana no kubaka ubukungu butangiza ibidukikije ariko byose binyuze mu bufatanye bwa Leta n’abikorera mu nzego zibanze.

Perezida Kagame yashimiye kandi banki y’u Rwanda tsura amajyambere yatanze ubushobozi muri Ireme Invest ku bufatanye n’ikigega cy’u Rwanda mu kurengera ibidukikije FONERWA.

Ati: “Ndashimira Banki y’u Rwanda y’Amajyambere, ku gishoro yashyize muri iki Kigega cyubakiye ku mateka akomeye y’ikigega FONERWA.”

Perezida Kagame yaboneyeho gushimira byimazeyo ibigo by’abafatanyabikorwa, avuga ko byafashije ibyo bigo by’u Rwanda kugirango iki kigega kibashe kugera aho kigeze uyu munsi.

Aba bafatanyabikorwa batanze inkunga ikigega kigishingwa, aho yageze kuri miliyoni $100.

Abo bafatanyabikorwa barimo Guverinoma z’u Bufaransa, Suède n’u Bwongereza, Banki y’Ishoramari y’u Burayi (EIB) na Green Climate Partnership Fund.

Umukuru w’igihugu yakomeje avuga ko nubwo ibiganiro byo muri iyi nama ya COP27 ikomeje kubera mu Misiri byaba bihagije cyangwa bidahagije, hakiri uburyo bwinshi ibintu byakorwamo.

Ati: “Mu by’ukuri iyo ni yo ngingo nyamukuru dutahanye mu gihe dutangije Ireme Invest ndetse n’ubufatanye bwa Leta n’abikorera mu kubungabunga ibidukikije muri rusange.”

Yasoje ashimira abafatanyabikorwa bose bagize uruhare mu guharanira ko iki kigega kiba impamo, ndetse abizeza kurushaho kunoza ubufatanye no kubwongerera imbaraga.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Somalia: Abanyeshuri 2 bahitanywe n’Igisasu cyatezwe mu mudoka i Mogadishu

Polisi yo muri Somaliya yavuze ko abanyeshuri babiri bishwe abandi batanu bakomeretswa n’igisasu cyatezwe mu muhanda, gituritsa imodoka yarimo abanyeshuri ku murwa mukuru wa Mogadishu. Umuvugizi wa polisi yavuze ko abo banyeshuri bishwe ubwo bari munzira batashye bavuye ku ishuri ku wa kane. Nta mutwe uremera ko ari wo wateze icyo gisasu cyaturikanye iyo modokari. Ariko umutwe wa Al Shabab niwo ukunze kugaba ibitero by’iterabwoba muri Somaliya. Niwo ushinjwa ibisasu […]

todayNovember 8, 2022 70

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%