Inkuru Nyamukuru

Umunyarwandakazi ari mu baguye mu mpanuka y’indege muri Tanzania

todayNovember 8, 2022 198

Background
share close

Mu baguye mu mpanuka y’Indege ya ’Precision Air’ yabereye mu Kiyaga cya Victoria kuri iki Cyumweru, byamenyekanye ko harimo n’Umunyarwandakazi witwa Hamza Hanifah.

Iyi ndege yaguye mu kiyaga cya Victoria ubwo yari ivuye i Dar-es Salaam bikaza kuyigora kugwa ku kibuga cya Bukoba mu Burengerazuba bw’Amajyariguru ya Tanzaniya, bitewe n’umuyaga mwinshi wari uhari.

Mu bantu 43 iyo ndege yari itwaye, abagera kuri 19 bakahasiga ubuzima, barimo Hamza Hanifah w’imyaka 29.

Inshuti ze zikomeje kugaragariza ku mbuga nkoranyambaga ko zashenguwe n’urupfu rwe.

Hanifah wari urangije kwiga ibijyanye n’ubuvuzi muri Kaminuza ya Ankara muri Turukiya, nyina ni Umunyarwandakazi na ho se akaba Umunyatanzaniya.

Umunyamakuru witwa Diana Iriza avuga ko yari yaramenyanye na Hanifah bakiri bato biga mu mashuri abanza nk’uko yabyanditse kuri Twitter.

Diana Iriza ati “Mwiza wanjye Hanifah…twahuriye mu mashuri abanza kandi twakomeje kubakana kuva icyo gihe.”

Abaguye muri iyo mpanuka y’indege bahise bashyingurwa kuri uyu wa Mbere tariki 07 Ugushyingo 2022 mu gihugu cya Tanzania.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Perezida Kagame yitabiriye inama yiga ku kibazo cy’umutekano muri RDC

Perezida Paul Kagame yitabiriye inama y’Abakuru b’Ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), ikaba yari iyobowe na Perezida w’u Burundi Evariste Ndayishimiye, aho baganiriye ku kibazo cy’intambara yo mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, iyo ntambara ikaba yaranabaye intandaro y’ibibazo hagati y’u Rwanda na Repubulika ya Demokarasi ya Congo. Iyo nama yayobowe na Perezida Ndayishimiye, ari na we uyoboye umuryango wa EAC muri iki gihe, yitabiriwe na Perezida […]

todayNovember 8, 2022 178

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%