Madamu Jeannette Kagame, Umuyobozi wa Unity Club Intwararumuri, yatangaje ko abanyamuryango ba Unity Club Intwararumuri bazakomeza gusigasira ubumwe n’ubudaheranwa by’Abanyarwanda.
Madamu Jeannette Kagame yabitangaje tariki ya 7 Ugushyingo 2022 ko bubakiye ku bumwe bw’Abanyarwanda kuko ari isano ibahuza, kandi ko bazakomeza gusigasira ubumwe n’ubudaheranwa no kubaka Igihugu cy’u Rwanda.
Ati “Unity Club Intwararumuri twubakiye ku bumwe bwacu n’Ubunyarwanda, nk’isano muzi iduhuza. Muri iki kivi duteruye, tuzakomeza gusigasira Ubumwe n’Ubudaheranwa no kubaka Igihugu cyacu.’’
Madamu Jeannette Kagame yakomeje avuga ko nk’intwararumuri, nk’abayobozi, nk’ababyeyi bazaharanira ko urwo rumuri rukomeza kumurikira Abanyarwanda by’umwihariko ababyiruka b’Abanyarwanda kuko ari na bo bazakomeza uwo murage.
Mu baguye mu mpanuka y’Indege ya ’Precision Air’ yabereye mu Kiyaga cya Victoria kuri iki Cyumweru, byamenyekanye ko harimo n’Umunyarwandakazi witwa Hamza Hanifah. Iyi ndege yaguye mu kiyaga cya Victoria ubwo yari ivuye i Dar-es Salaam bikaza kuyigora kugwa ku kibuga cya Bukoba mu Burengerazuba bw’Amajyariguru ya Tanzaniya, bitewe n’umuyaga mwinshi wari uhari. Mu bantu 43 iyo ndege yari itwaye, abagera kuri 19 bakahasiga ubuzima, barimo Hamza Hanifah w’imyaka 29. […]
Post comments (0)