Perezida wa Repubulika Paul Kagame arahamagarira ibihugu bikize guhagarika kohereza ibyuka bihumanya mu kirere nta rundi rwitwazo buri gihugu kigakora ibishoboka amazi atararenga inkombe.
Umukuru w’igihugu yabigarutseho ku wa kabiri tariki 08 Ugushyingo 2022, ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye inama mpuzamahanga y’umuryango w’Abibumbye ku mihindagurikire y’ibihe COP27 ikomeje kubera mu gihugu cya Misiri.
Ikibazo cy’ubushyuhe bw’Isi bwiyongera uko umwaka utashye biturutse ku bikorwa bya muntu gihangayikishije Isi ndetse mu nama ya COP27 ibera mu Misiri ni cyo kigarukwaho kurusha ibindi mu mbwirwaruhame z’abayobozi mu nzego zose.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame yasabye buri gihugu hukora ibishoboka kigahagarika ibikorwa byose bituma ubushyuhe bw’Isi bukomeza kwiyongera maze ashimangira ko Afurika yo yiteguye gukora ibiyireba.
Umukuru w’Igihugu yakomeje avuga ko nubwo hari ibimenyetso bigaragaza ko mu gihe cya vuba ikibazo cy’ubushyuhe bukabije bukomeje kwiyongera ku Isi ntacyo abayitutuye bazabasha kugira icyo bagikoraho, bisa nk’aho kugeza uyu munsi abantu batumva uburemere bw’iyo mpuruza.
Perezida Paul Kagame yahereye maze asaba ibihugu bikize kureka urwitwazo urwo ari rwo rwose bigahagarika kohereza imyuka ihumanya mu kirere.
Perezida Kagame yavuze kandi ko mu gihe Afurika yiteguye gukoresha inkunga mu guhangana n’imihindagurikire y’ibihe bidakwiriye kuba kuba urwitwazo kuri ibyo bihugu ngo biterere agati mu ryinyo.
Ku wa kabiri, tariki ya 8 Ugushyingo, Umuyobozi Mukuru wungirije wa Polisi y’u Rwanda ushinzwe ibikorwa, DIGP Felix Namuhoranye, yahaye impanuro itsinda ry’abapolisi ryitegura kujya mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye muri Repubulika ya Centrafrique (MINUSCA). Iri tsinda ry’u Rwanda, FPU-3 rigizwe n’abapolisi 180 ryitegura kwerekeza mu butumwa bwa MINUSCA kuri uyu wa Gatatu tariki ya 9 Ugushyingo ku nshuro ya mbere, rizakorera ahitwa Bangassou mu bilometero 727 uturutse mu murwa mukuru […]
Post comments (0)