Jackson Majaliwa wari umurobyi wagize uruhare runini mu kurokora abagenzi 24 bari mu ndege yaguye mu kiyaga cya Victoria muri Tanzania yahembwe miliyoni y’Amashilingi akoreshwa muri Tanzania (abarirwa mu bihumbi 450 uyavunje mu mafaranga y’u Rwanda) ahabwa n’akazi.
Minisitiri w’Intebe wa Tanzania, Kassim Majaliwa (wambaye indorerwamo) ari mu bashimiye uyu musore
Iyo mpanuka yari ikomeye, dore ko yahitanye abagenzi 19 mu bari mu ndege.
Ku wa Mbere ubwo habaga umuhango wo gusezera mu cyubahiro abantu 19 baguye muri iyi mpanuka uyu musore nibwo yashimiwe umuhate we, mu gikorwa cyari cyitabiriwe na Minisitiri w’ Intebe wa Tanzania, Kassim Majaliwa, kibera i Bukoba kuri Stade ya Kaitaba.
Usibye kuba uwo musore yashyikirijwe iryo shimwe ry’amafaranga, Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan yategetse ko ahugurwa ndetse akinjizwa mu ishami ry’ingabo z’iki gihugu zishinzwe kurwanya inkongi y’umuriro n’ubutabazi.
Umurobyi Jackson Majaliwa yashimwe kubera ubutwari yagaragaje mu gutabara abari mu kaga
Uwo murobyi Jackson Majaliwa wabonye iyo mpanuka iba, yavuze yari ari mu kazi ke k’uburobyi, nuko abona indege ita icyerekezo cy’aho yaganaga, ijya mu kiyaga cya Victoria.
Ngo yahise akora kuri bagenzi be batatu bahita bihutira gufungura umuryango w’indege ahawe ikimenyetso n’uwari utwaye iyo ndege, gusa byarangiye uyoboye indege n’umwungirije bo baguye mu mpanuka, abo barobyi babasha kurokora abagenzi 24.
Ni impanuka yababaje abatuye muri Tanzania no hanze yayo. Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yihanganishije ababuze ababo muri iyi mpanuka mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa Twitter.
Hamuritswe imishinga mishya icyenda y’ikitegererezo mu ikoranabuhanga izagira uruhare mu guhindura ubuhinzi, gukemura ikibazo cy'ibiribwa n’ikoranabuhanga mu kurengera ibidukikije muri Afurika. Imishinga mishya icyenda yatoranijwe izinjizwa muri gahunda izayifasha mu kwagura ibikorwa byayo by’ubucuruzi binyuze muri gahunda ya Katapult Africa Accelerator, yatangijwe ku ya 4 Ugushyingo I Kigali, mu Rwanda yateguwe na Katapult ku bufatanye na Norad, Tony Blair Institute for Global Hindura, Norrsken, ndetse na Smart Africa. Imishinga mishya […]
Post comments (0)