Ku wa kabiri, tariki ya 8 Ugushyingo, Umuyobozi Mukuru wungirije wa Polisi y’u Rwanda ushinzwe ibikorwa, DIGP Felix Namuhoranye, yahaye impanuro itsinda ry’abapolisi ryitegura kujya mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye muri Repubulika ya Centrafrique (MINUSCA).
Iri tsinda ry’u Rwanda, FPU-3 rigizwe n’abapolisi 180 ryitegura kwerekeza mu butumwa bwa MINUSCA kuri uyu wa Gatatu tariki ya 9 Ugushyingo ku nshuro ya mbere, rizakorera ahitwa Bangassou mu bilometero 727 uturutse mu murwa mukuru Bangui werekeza mu burasirazuba bw’Amajyepfo.
Ubwo yabagezagaho impanuro, ku cyicaro gikuru cya Polisi ku Kacyiru, DIGP Namuhoranye yasabye abagize iri tsinda ryoherejwe bwa mbere mu gace gashya k’igihugu cya Centrafrique, kuzaba indashyikirwa mu kazi bahamagariwe gukora.
Iri tsinda ni irya kane ry’abapolisi b’u Rwanda rigiye koherezwa mu gihugu cya Centrafrique. Hari hasanzwe hariyo amatsinda atatu ariyo; RWAFPU-1 na RWAPSU akorera mu Murwa mukuru Bangui aho buri tsinda rigizwe n’abapolisi 140 mu gihe irindi tsinda RWAFPU-2 riherereye ahitwa Kaga Bandoro mu bilometero bigera kuri 300 uturutse Bangui.
Nyabutsitsi Augustin wigishije Perezida wa Repubulika Paul Kagame mu mashuri abanza, yitabye Imana ku myaka 79, azize uburwayi. Amakuru dukesha The New Times avuga ko Nyabutsitsi yitabye Imana mu gitondo cyo ku wa kabiri tariki 8 Ugushyingo 2022, aguye mu Bitaro byitiriwe Umwami Faysal aho yari amaze iminsi avurirwa. Uyu musaza yari asanzwe atuye mu Murenge wa Kinyinya, Akarere ka Gasabo, mu nzu yahawe na Perezida Kagame nyuma yo guhura […]
Post comments (0)