Inkuru Nyamukuru

Uganda: Ebola yatumye abanyeshuli boherezwa mu kiruhuko imburagihe

todayNovember 9, 2022 44

Background
share close

Leta ya Uganda yafashe icyemezo cyo kohereza abanyeshuri mu biruhuko ibyumweru bibiri mbere y’uko igihembwe kirangira kubera icyorezo cya Ebola.

Mu itangazo yashyize ahagaragara, minisitiri w’uburezi, Janet Museveni, akaba n’umugore wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni, yatangaje ko guverinoma izafunga amashuri y’ikiburamwaka, abanza n’ayisumbuye ku itariki ya 25 Ugushyingo.

Aba banyeshuri bari mu gihembwe cya gatatu, ari nacyo cya nyuma cy’umwaka w’amashuri. Cyari kuzarangira ku wa gatanu, tariki ya 9 Ukuboza 2022.

Minisitiri Janet Museveni avuga ko “kohereza abanyeshuri mu biruhuko hakiri kare bizagabanya ahantu abana bashobora kwandurira Ebola kubera guhura buri munsi n’abandi benshi, abarimu n’abandi bakozi.”

Mu itangazo rye asobanura ko abanyeshuri 23 banduye Ebola kugeza ubu. Umunani muri bo yamaze kubahitana.

Muri rusange, minisiteri y’ubuzima ya Uganda ivuga ko abamaze kwandura bose hamwe mu gihugu kugeza ku wa mbere bari 135, barimo 53 yishe.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Perezida Kagame yitabiriye itangizwa rya gahunda igamije kongera imiti n’inkingo bikorerwa muri Afurika

Perezida wa Repulika Paul Kagame ku wa kabiri tariki 08 Ugushyingo, yitabiriye umuhango wo gutangiza gahunda mpuzamahanga y’ubufatanye mu by’ubuzima, igamije kongera imiti ikorerwa ku mugabane wa Afurika. Ibiro by'umukuru w'Igihugu bitangaza ko Perezida Kagame yitabiriye iyi gahunda ari kumwe na Minisitiri w’Intebe wa Barbados, Mia Amor Mottley, Perezida wa Banki y’u Burayi ishinzwe Iterambere, Werner Hoyer na Ursula von der Leyen Perezida wa Komisiyo y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi. Umukuru […]

todayNovember 9, 2022 58

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%