Inkuru Nyamukuru

Bugesera: Banki ya Kigali irashimirwa gutanga icyumba cy’umukobwa muri Ngeruka

todayNovember 14, 2022 138

Background
share close

Ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera hamwe n’ubw’Ishuri ribanza rya Ngeruka, bashimira abafatanyabikorwa barimo Banki ya Kigali kubera inkunga batanze yo kubaka icyumba cy’umukobwa cyatumye abana batongera gusiba ishuri.

Icyumba cy’umukobwa mu Ishuri rya Ngeruka

Uwitwa Malaika Dushimimana wiga muri icyo kigo cya Ngeruka (mu Murenge wa Ngeruka), avuga ko ntaho bari bafite bikinga kugira ngo bisukure banambare ’cotex/pad’ zituma batiyanduza mu gihe cy’imihango.

Dushimimana ati “Icyumba (cy’umukobwa) twajyagamo cyari cyaraguye igihande kimwe, twajya kwikinga ahasigaye tukagira isoni ko baza bakaduhengereza, bari basigaye baduha pad tugataha.”

Ibi birashimangirwa n’Umuyobozi w’icyo kigo, Uwamukuza Theophile, uvuga ko iyo abana b’abakobwa batahaga kubera imihango, hari n’abatagarukaga.

Uwamukuza avuga ko abana b’abakobwa barenga 238, abarimu 15 ndetse n’abaturanyi b’iryo shuri baza kuhigira ku Isabato, bose bagiye gukurikira amasomo nta kibabangamiye.

Uwamukuza agira ati “Ubu tuzababaza imitsindire kuko urabona ko icyumba bahawe kirimo ibyangombwa byose, kirimo ubwogero n’ubwiherero”, hakaba n’aho kuruhukira mu gihe ubusanzwe ngo barambikaga umufariso hasi ku butaka.

Imbere muri cyo harimo ibitanda abantu baryamaho mu gihe bababara bakaruhuka

Inkunga yo kubaka icyo cyumba cy’umukobwa yatanzwe na Banki ya Kigali(BK Plc) hamwe n’Ikigo gicuruza ibikomoka kuri peterori cyitwa Rubis, inyujijwe ku muryango w’Urubyiruko witwa ‘Our Past Initiative’.

Umuyobozi w’uyu muryango, Intwali Christian, avuga ko urubyiruko ruwugize rurenga 700 ruri hirya no hino ku Isi rwigisha abantu Amateka yaranze u Rwanda, runakangurira ababyeyi kuganiriza abato.

Intwali avuga ko barimo gukoresha amafaranga y’u Rwanda miliyoni 30 bahawe na BK hamwe na Rubis mu kubaka icyumba cy’umukobwa mu Ishuri rya Ngeruka.

Avuga ko bazanashyiramo ibikoresho bikenewe bigizwe n’ibiryamirwa mu gihe umuntu ababara, cotex n’amasabune, ndetse hakaba n’umukozi wita kuri icyo cyumba uzahembwa n’uwo muryango mu gihe cy’amezi atandatu.

Intwali Christian uyobora umuryango ‘Our Past Initiative’

Intwali avuga ko kuri uyu wa Gatandatu batanze amakarito 150 ya cotex azafasha abanyeshuri n’abarimu mu gihe cy’amezi hagati y’abiri n’atatu, kandi ko icyo cyumba kizafasha abagore n’abakobwa barenga 600 b’iryo shuri hamwe n’abaturanyi baryo.

Ati “Nyuma yaho tuzakomeza kwita kuri icyo cyumba twifashishije inkunga ziva ku bafatanyabikorwa bacu mu mezi abarirwa hagati y’atandatu n’umwaka, mu gihe hagikorwa umushinga uzafasha mu kucyitaho mu buryo burambye.”

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Bugesera ushinzwe Imibereho myiza, Yvette Imanishimwe, ashima inkunga ya Banki ya Kigali, Rubis n’umuganda wakozwe n’urubyiruko rwa Our Past, byatumye icyumba cy’umukobwa mu Ishuri rya Ngeruka cyuzura mu minsi itarenga 50.

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Bugesera ushinzwe Imibereho myiza, Yvette Imanishimwe, aganiriza abana b’abakobwa mu Ishuri rya Ngeruka

Imanishimwe avuga ko biri mu mihigo y’Akarere kugira icyumba cy’umukobwa muri buri shuri, ahenshi bakaba ngo bifashisha abatanyabikorwa mu kubyubaka no kubishyiramo ibyangombwa bikenerwa.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Ubuzima bw’ubuhunzi bwa Perezida Kagame, urupfu rwa se n’isomo wakuramo

Perezida Paul Kagame yatangaje ko ubuzima bwe bw’ubuhunzi na n’ubu akibwibazaho, kandi hari icyo bwamwigishije cyanabera abandi urugero, n’ubwo kidashimishije ariko bukaba ari inyigisho ikomeye cyane buri wese akwiye guhora yibazaho. Mu kiganiro yagejeje ku bitabiriye ihuriro rya 15 rya Unity Club Intwararumuri, Perezida Kagame yagaragarije abitabiriye igitaramo cyo gusoza iryo huriro ko, ubuzima bwe bw’ubuhunzi hari icyo yabubonyemo na n’ubu akibaza. Perezida Kagame avuga ko hari amateka azi ari […]

todayNovember 14, 2022 178

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%