Inkuru Nyamukuru

Perezida Kagame yaganiriye na mugenzi we Joko Widodo wa Indonesia

todayNovember 15, 2022 63

Background
share close

Perezida Paul Kagame kuri uyu wa kabiri tariki 15 Ugushyingo 2022, yagiranye ibiganiro na mugenzi we wa Indonesia, Joko Widodo, ari nawe uyoboye ihuriro rya G20 kugeza ubu.

Aba bayobozi bombi, bahuye ndetse bagirana ibiganiro ku ruhande rw’inama y’ihuriro G20 rihuza ibihugu bifite ubukungu bukomeye ku isi.

Perezida Kagame na Joko Widodo, baganiriye ku bufatanye mu gihe kizaza harimo no gushimangira umubano hagati y’ibihugu byombi.

Umukuru w’Igihugu ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye iyi nama ya G20, yagaragaje ko icyorezo cya Covid-19 cyarushijeho kongera ubusumbane cyane hagati y’ibihugu biri mu nzira y’amajyambere ndetse n’ibikize.

Yavuze kandi ko amakimbirane ndetse n’ingaruka ziterwa n’imihindagurikire y’ibihe, nabyo biri mu byakomeje kudindiza ibi bihugu.

Perezida Kagame yaboneyeho gusaba abakuru b’ibihugu 20 bya mbere bikize, kugira uruhare mu bikorwa bifasha ibikiri mu nzira y’amajyambere ku buryo bitaremererwa n’amadeni bifite.

Iyi nama y’iminsi ibiri iteranye ku nshuro ya 17, biteganyijwe ko ibizayigirwamo harimo uburyo amahanga yarushaho gufatanya mu kurenga ingaruka z’icyorezo cya COVID-19, izagaruka kandi ku kibazo cy’intambara imaze iminsi hagati y’u Burusiya na Ukraine cyane ko ariyo nama ya mbere ya G20 ibaye kuva iyi ntambara yatangira.

G20 y’uyu mwaka ifite insanganyamatsiko igira iti: “Recover together, recover stronger” ugenekereje bivuze “Kuzahukire hamwe, Tuzahukane imbaraga”.

Umukuru w’Igihugu yitabiriye iyi nama nk’umuyobozi w’Ikigega cy’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe gishinzwe iterambere (NEPAD).

Perezida Kagame yitabiriye iyi nama nyuma y’uko n’ubundi yari yitabiriye iyabereye mu Butaliyani mu 2021.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Minisitiri Biruta na Blinken baganiriye ku cyakorwa mu kugarura umutekano mu burasirazuba bwa DRC

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta n'umunyamabanga wa leta zunze ubumwqe za Amerika ushinzwe ububanyi n'amahanga, Antony Blinken, bagiranye ibiganiro byagarutse ku ntambara yo mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo. Aba bombi bagiranye ibiganiro kuri uyu wa kabiri tariki 15 Ugushyingo, ku ruhande rw'inama y’ibihugu bikize ku isi iri kubera mujyi wa Bali muri Indonesie. Ibi n'ibiganiro byari bigamije gushaka icyakorwa kugira ngo umutekano wongere kugaruka […]

todayNovember 15, 2022 91

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%