Umuhanzi ukomoka muri Kenya, Jacob Abunga uzwi cyane nka Otile Brown, yongeye gukorana indirimbo na The Ben bise ‘Kolo Kolo’, izaba iri kuri EP nshya y’uyu muhanzi.
Otile Brown umwe mu bahanzi bakomeye cyane mu gihugu cya Kenya no mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba, iyi ndirimbo si yo ya mbere akoranye na The Ben, nyuma ya ‘I can’t get enough’.
Iyi ndirimbo iri kuri EP ya Otile Brown yise ‘Uptown Flex’, aho iri kumwe n’izindi zirimo Sempre, Run Up, Fine by Me Realer na Double Up.
Indirimbo ‘Kolo Kolo’ Otile Brown yakoranye na The Ben yakozwe mu buryo bw’amajwi na Ayooo Rush umwe mu bahanga batunganya indirimbo mu Rwanda, mu gihe amashusho yayo yo yafashwe anatunganywa na Hanscana wo muri Tanzania.
Umukobwa ugaragara mu mashusho y’indirimbo Kolo Kolo ya The Ben na Otile
Mugisha Benjamin wamamaye nka The Ben, uyu ni umuzingo wa kabiri w’indirimbo z’umuhanzi wo mu bihugu bituranye n’u Rwanda agaragayeho, nyuma y’uko ari umwe mu bahanzi bagaragaye kuri Album ya Ommy Dimpoz yise ‘Dedication’.
Indirimbo The Ben yakoranye na Ommy Dimpoz yitwa ‘I Gatch You’, iri muri 15 ziri kuri Album y’uyu muhanzi, ikaba ari na yo ya mbere The Ben yakoranye na Ommy Dimpoz.
Izi ndirimbo The Ben akoranye n’aba bahanzi zije nyuma yo gukorana na Diamond Platnumz indirimbo bise ‘Why’, imwe mu zakunzwe cyane ku rwego mpuzamahanga.
Perezida Paul Kagame kuri uyu wa kabiri tariki 15 Ugushyingo 2022, yagiranye ibiganiro na mugenzi we wa Indonesia, Joko Widodo, ari nawe uyoboye ihuriro rya G20 kugeza ubu. Aba bayobozi bombi, bahuye ndetse bagirana ibiganiro ku ruhande rw'inama y'ihuriro G20 rihuza ibihugu bifite ubukungu bukomeye ku isi. Perezida Kagame na Joko Widodo, baganiriye ku bufatanye mu gihe kizaza harimo no gushimangira umubano hagati y’ibihugu byombi. Umukuru w'Igihugu ubwo yagezaga ijambo […]
Post comments (0)