Umuhanzi Eddy Kenzo yahishuye ko hari abadhaka kumwica
Eddy Kenzo wamamaye mu ndirimbo ’Sitya Loss’ akaba asanzwe ari umuyobozi wa sosiyete y’imyidagaduro no gufasha abahanzi, yahishuye ko hari abantu bishyuwe kugira ngo bamuhitane.
Uyu mugabo yavuze ibi ubwo yaganiraga n’abanyamakuru mu murwa mukuru wa Kampala muri Uganda, agaruka ku gitaramo cy’amateka aheruka gutegura mu cyo yise “Eddy Kenzo Festival”, kikitabirwa n’abarenga ibihumbi 30.
Ni igitaramo cyabaye ku wa Gatandatu tariki 12 Ugushingo 2022, gitumirwamo abahanzi bakomeye mu karere barimo Bruce Melodie, Harmonize, Mampi, Jose Chameleone n’abandi.
Eddy Kenzo muri icyo kiganiro n’abanyamakuru cyabereye kuri Fairway Hotel, yavuze ko yifuza kumenyesha abanya-Uganda ko hari abantu bashaka kumutwara ubuzima bwe.
Ati “N’ubwo ndi muzima ariko ntabwo nzi neza amaherezo y’ubuzima bwanjye kugeza ubu”.
Eddy Kenzo yongeyeho ko abantu bava mu gihugu bajya mu mahanga bavuga ko bagiye gushakirayo amahoro ari bo bahindukira bagateza umutekano muke no kubangamira ituze ry’igihugu.
Yagize ati “Nyamuneka munsengere, ibintu mubona ku mbuga nkoranyambaga ntibigarukira aho. Hariho abantu benshi bahawe amafaranga ngo banyice”.
Yakomeje agira ati “Reka mvuge ibi bintu nkiri muzima kuko sinzi neza niba ejo nzabona uko mbivuga”.
Eddy Kenzo yashimangiye ko ibyo abantu babona kuri internet by’abantu batera abandi ubwoba ari ukuri kuko na we ubwe bamugezeho.
Kuri iki Cyumweru tariki 20 Ugushyingo 2022 mu gihugu cya Qatar ibihugu 32 bizatangira guhatanira igikombe cy’Isi 2022 kigiye kuba ku nshuro ya 22 mu mateka. Igihugu cya Qatar kigiye kwakira iri rushanwa ariko ariko haravuzwe byinshi birimo no kuba abantu benshi batarumvaga uburyo iki gihugu gito cyahwe iri rushanwa rikomeye. Imwe muri Stade zizakinirwaho igikombe cy’isi Ibi kandi byanashimangiwe no kwicuza k’uwari Perezida wa FIFA Sepp Blatter, nawe wavuze […]
Post comments (0)