Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Indwara zitandura mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC), Dr François Uwinkindi, avuga ko iri tegeko ndetse n’ingamba zo kurishyira mu bikorwa bizakumira indwara nyinshi zirimo iya Diyabete.
Dr Uwinkindi ati “Hakenewe amategeko asaba ucuruza inzoga wese kugira ibyo agomba kuba yujuje, hari ikibazo gikomeye cyane cyane inzoga mu rubyiruko.”
Ati “Ibi bizaza mu Itegeko turi gushyiraho rikumira kuboneka cyane kw’inzoga ahantu hose, uko bimeze ubu nta kintu kibigenga gihari, urasohoka ukabona butike icuruza umunyu n’isukari igashyiramo n’inzoga.”
Dr Uwinkindi avuga ko ubukangurambaga n’imyanzuro bibuza abana bataruzuza imyaka 21 kunywa inzoga, ariko n’Itegeko ngo riraza vuba mu gihe kitarenze amezi atandatu.
Yongeraho ko abanywa inzoga bagombye kwitaza abandi, kuyamamaza bikagira uburyo bikorwa nk’uko ku banywi b’itabi bimeze kugeza ubu.
Avuga ko inzoga zihendutse ari zo zangiza ubuzima bw’abantu benshi, kuko ngo ari na bwo banywa nyinshi kandi ziba zitujuje ubuziranenge.
Ikigo RBC kivuga ko Abaturarwanda barenga ibihumbi 400 (bahwanye na 3%) barembejwe n’indwara ya Diyabete. Ikigereranyo cy’abo ihitana kikaba ngo gishobora kugera kuri 12% mu bantu bose bapfa buri munsi.
Umukozi wa RBC ushinzwe kurwanya Diyabete, Simon-Pierre Niyonsenga, avuga ko mu mpamvu zose zitera Diyabete, kunywa inzoga no kudakora imyitozo ngororamubiri byiharira 95%.
Amakamyo abiri atwaye ibikoresho byo kwa muganga yageze mu ntara ya Tigrey muri Etiyopiya ku wa kabiri. Ni imyashanyo za mbere mpuzamahanga zigeze muri iyo ntara kuva leta ya Etiyopiya n’ingabo za Tigrey basinye amasezerano yo guhagarika intambara mu ntangiriro z’uku kwezi. Umuryango utabara imbabare, Croix Rouge, watanze toni 40 y’ibikenerwa byibanze mu buvuzi, birimo imiti hamwe n’ibikoresho byo kubaga i Mekele, ku murwa mukuru wa Tigrey. Nta mfashanyo mpuzamahanga […]
Post comments (0)