Inkuru Nyamukuru

Huye: Ihene 16 zapfuye zizize inkongi

todayNovember 16, 2022 64

Background
share close

Uwitwa Samuel Mbarubukeye utuye mu Murenge wa Mukura, Akagari ka Rango A, Umudugudu wa Rwinuma, yaraye apfushije ihene 16 zizize inkongi y’umuriro.

Amakuru dukesha Fidèle Ngabo, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mukura, avuga ko saa tatu na 40 zo mu ijoro ryakeye (iryo ku itariki 14 rishyira iya 15 Ugushyingo 2022), ari bwo ibi byago byagwiriye uyu mugabo w’imyaka 54, agapfusha ihene zose yari afite mu kiraro.

Intandaro y’uyu muriro ngo ni amakara yari mu mifuka ibiri batwitse ejo mu biti byari byapfubye, ubwo batwikaga ibiti byari byavuyemo andi yari mu mifuka 12, yose bari bashyize mu nzu izo hene zabagamo.

Ayo yo mu mifuka ibiri ngo bayaruye adahoze neza (akirimo umuriro), maze afatisha ya yandi yatwitswe mbere, bituma inzu ishya.

Byabaye umushumba waziragiraga yagiye guhaha, agarutse asanga inzu iri gushya, aratabaza, abaturage umuriro barawuzimya, ariko inzu yari yamaze gushya n’ihene zapfuye ku bwo kubura umwuka.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Umutangabuhamya mu rubanza rwa Kabuga yavuze ko kumva RTLM byatumye akora jenoside

Umutangabuhamya wahoze mu mutwe w'urubyiruko rw'ishyaka CDR yabwiye urukiko ko kumva radio RTLM, Félicien Kabuga ashinjwa kuba mu bayishinze byatumye akora jenoside. Uyu mugabo, usanzwe afungiye jenoside mu Rwanda aho yakatiwe imyaka 30, yatanze ubuhamya bwe ari i Arusha muri Tanzania, ahujwe mu buryo bw'amashusho n'inteko y'abacamanza bari mu rugereko rw'i La Haye rwasigaye ruca imanza zitarangijwe n'urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwa Arusha. Kuri gahunda, si we wari witezwe gutanga ubuhamya. […]

todayNovember 16, 2022 67

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%