Inkuru Nyamukuru

Imfashanyo za mbere zirimo imiti zageze mu ntara ya Tigray

todayNovember 16, 2022 95

Background
share close

Amakamyo abiri atwaye ibikoresho byo kwa muganga yageze mu ntara ya Tigrey muri Etiyopiya ku wa kabiri. Ni imyashanyo za mbere mpuzamahanga zigeze muri iyo ntara kuva leta ya Etiyopiya n’ingabo za Tigrey basinye amasezerano yo guhagarika intambara mu ntangiriro z’uku kwezi.

Umuryango utabara imbabare, Croix Rouge, watanze toni 40 y’ibikenerwa byibanze mu buvuzi, birimo imiti hamwe n’ibikoresho byo kubaga i Mekele, ku murwa mukuru wa Tigrey.

Nta mfashanyo mpuzamahanga zari bwongere kwinjira muri Tigrey ziciye mu nzira zo kubutaka kuva mu mpera z’ukwezi kwa munani.

Kuri wa kabiri, Minisitiriw’intebe wa Etiyopiya, Abiy Ahmed yavuze ko leta ye yiyemeje gushyira mu bikorwa amasezerano yumvikanyweko yo guhagarika intambara.

Umuvugizi w’ishami rya UN ryita ku biribwa, PAM, yabwiye Ijwi ry’Amerika ko iri shami ritarongera kohereza imfashanyo muri Tigrey, aho ibiribwa bias n’ibyarangiye.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Huye: Ihene 16 zapfuye zizize inkongi

Uwitwa Samuel Mbarubukeye utuye mu Murenge wa Mukura, Akagari ka Rango A, Umudugudu wa Rwinuma, yaraye apfushije ihene 16 zizize inkongi y’umuriro. Amakuru dukesha Fidèle Ngabo, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mukura, avuga ko saa tatu na 40 zo mu ijoro ryakeye (iryo ku itariki 14 rishyira iya 15 Ugushyingo 2022), ari bwo ibi byago byagwiriye uyu mugabo w’imyaka 54, agapfusha ihene zose yari afite mu kiraro. Intandaro y’uyu muriro ngo […]

todayNovember 16, 2022 64

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%