Inkuru Nyamukuru

U Rwanda ruratangira kugenzura ikirere cyarwo cyose bitarenze umwaka wa 2022

todayNovember 16, 2022 123

Background
share close

U Rwanda ruzatangira kugenzura ikirere cyarwo cyose mu mpera z’uyu mwaka, kuko kugeza ubu, hari igice kimwe kigenzurirwa muri Tanzania, nk’uko byatangajwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ibikorwaremezo, Uwase Patricie.

Ibi, Uwase yabisobanuye ejo ku itariki 14 Ugushyingo 2022, nyuma y’uko Abadepite basabye Minisiteri y’ibikorwaremezo kugira icyo ivuga ku bijyanye no kuba hari igice cy’ikirere cy’u Rwanda kigenzurirwa mu kindi gihugu.

Depite Rwaka Pierre Claver, yasabye ibisonuro ku bijyanye n’aho gahunda igeze kugira ngo u Rwanda rugenzure ikirere cyarwo cyose, abihereye ku kibazo giherutse kuba, aho Repubulika ya Demokarasi ya Congo iherutse kuvogera ikirere cy’u Rwanda.

Depite Rwaka yagize ati: “Dukeneye kumenya aho bigeze, cyangwa se niba ari byo koko tugiye gushobora kugenzura ikirere cyacu cyose, nk’uko numvise bivugwa mu itangazamakuru”.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ibikorwaremezo Uwase Patricie, yavuze ko icyo kibazo cyakemutse ku bufatanye n’Ikigo mpuzamahanga cy’indege za gisivili ‘International Civil Aviation Organization (ICAO)’. Yagize ati: “u Rwanda rwamaze gusinya amasezerano ajyanye no kugenzura ikirere cyarwo, kandi twamaze guhugura bamwe mu bakozi bacu kujya babikora bari hano. Mu mpera zuyu mwaka tuzaba dushobora kugenzura no gukurikirana ikirere cyacu”.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

The Ben yongeye gukorana indirimbo na Otile Brown

Umuhanzi ukomoka muri Kenya, Jacob Abunga uzwi cyane nka Otile Brown, yongeye gukorana indirimbo na The Ben bise ‘Kolo Kolo’, izaba iri kuri EP nshya y’uyu muhanzi. Otile Brown umwe mu bahanzi bakomeye cyane mu gihugu cya Kenya no mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba, iyi ndirimbo si yo ya mbere akoranye na The Ben, nyuma ya ‘I can’t get enough’. Iyi ndirimbo iri kuri EP ya Otile Brown yise ‘Uptown […]

todayNovember 15, 2022 159

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%