Inkuru Nyamukuru

Umutangabuhamya mu rubanza rwa Kabuga yavuze ko kumva RTLM byatumye akora jenoside

todayNovember 16, 2022 67

Background
share close

Umutangabuhamya wahoze mu mutwe w’urubyiruko rw’ishyaka CDR yabwiye urukiko ko kumva radio RTLM, Félicien Kabuga ashinjwa kuba mu bayishinze byatumye akora jenoside.

Uyu mugabo, usanzwe afungiye jenoside mu Rwanda aho yakatiwe imyaka 30, yatanze ubuhamya bwe ari i Arusha muri Tanzania, ahujwe mu buryo bw’amashusho n’inteko y’abacamanza bari mu rugereko rw’i La Haye rwasigaye ruca imanza zitarangijwe n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwa Arusha.

Kuri gahunda, si we wari witezwe gutanga ubuhamya.

Umutangabuhamya wo ku wa kane w’icyumweru gishize ntiyashoboye gukomeza ubuhamya bwe uyu munsi kuko atameze neza, nkuko byavuzwe n’umucamanza Iain Bonomy ukuriye iburanisha, avuga ko uwo azakomeza ubuhamya bwe igihe bizamushobokera.

Umutangabuhamya wo ku wa kabiri, wahinduriwe izina n’ijwi mu kurinda umwirondoro we, yavuze ko yahoze mu mutwe w’Interahamwe wahoze ari uw’ishyaka rya MRND ryari ku butegetsi, mu cyari perefegitura ya Gisenyi.

Mu ncamake y’ubuhamya bwe yabanje gusomwa n’umushinjacyaha, yavuze ko mu mwaka wa 1993 yarivuyemo akayoboka ishyaka rya CDR, akaba mu mutwe w’urubyiruko rwaryo witwaga Impuzamugambi.

Mu gihe cya jenoside, yavuze ko Interahamwe n’Impuzamugambi zakoranaga, umwanzi kuri bo akaba yari Umututsi.

Icyo gihe ni bwo avuga ko we na bagenzi we bapakuruye mu modoka za Kabuga intwaro zirimo nk’imbunda zo mu bwoko bwa Kalashnikov hamwe n’amasasu, nuko mu gitondo cyakurikiye urupfu rwa Perezida mu kwezi kwa kane mu 1994, batangira kwica Abatutsi.

Yavuze ko benshi, barimo n’ababikira, biciwe ahari hazwi nka “commune rouge”, izo modoka ebyiri za Kabuga zigatwara imirambo.

Mu bisobanuro yatanze nyuma y’iyo ncamake, yavuze ko mbere ya jenoside yitabiriye inama (meeting) aho we na bagenzi be bo muri CDR na MRND bashishikarizwaga kurwanya umwanzi bahuriyeho ari we Umututsi.

Yabwiye urukiko ko yumvaga RLTM ubudasiba, ko n’iyo yajyaga mu kabari yabaga arimo kuyumva.

Yavuze ko ibiganiro byayo byatumye agira imyitwarire nk’iyo yari afite, bituma yica Abatutsi, kuko mbere yabanaga neza na bo, ariko ko RTLM yamubwiraga ko ari abantu babi “bashaka kudutsemba”.

Mu guhatwa ibibazo n’umunyategeko Françoise Matte wo mu itsinda ryunganira Kabuga, umutangabuhamya yabajijwe ibibazo birimo nk’igihe yafungiwe, avuga ko yafunzwe mu 1997, hashize hafi umwaka umwe ahungutse avuye mu cyahoze ari Zaïre (DR Congo y’ubu).

Yabajijwe niba yarumvaga na Radio Muhabura, ivugwa mu nyandiko y’ubuhamya bwe.

Avuga ko iyo atayumvaga, ko yari radio y’umwanzi FPR-Inkotanyi, kandi ko uwayumvaga yashoboraga kwicwa, ndetse ko abayumvaga bayumvaga bihishe. Yavuze ko we yumvaga RTLM na Radio Rwanda.

Yabajijwe ukuntu yamenye ko imodoka zatwaraga imirambo cyangwa ababaga bagiye kwicirwa muri “commune rouge” zari iza Kabuga.

Asubiza ko yari umuntu uri hafi y’umukuru w’Interahamwe ku rwego rwa perefegitura ya Gisenyi Bernard Munyagishari, wamubwiye nyir’izo modoka.

Kabuga, wari uri mu cyumba cy’urukiko, nta mwanya yahawe wo kugira icyo avuga. Ariko mu gihe cyashize yahakanye ibyaha bya jenoside aregwa.

Iyi nkuru dukesha BBC, ivuga ko Umucamanza yavuze ko iburanisha rikomeza kuri uyu wa gatatu, uyu mutangabuhamya akomeza guhatwa ibibazo n’uruhande rwunganira Kabuga.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

U Rwanda ruratangira kugenzura ikirere cyarwo cyose bitarenze umwaka wa 2022

U Rwanda ruzatangira kugenzura ikirere cyarwo cyose mu mpera z’uyu mwaka, kuko kugeza ubu, hari igice kimwe kigenzurirwa muri Tanzania, nk’uko byatangajwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ibikorwaremezo, Uwase Patricie. Ibi, Uwase yabisobanuye ejo ku itariki 14 Ugushyingo 2022, nyuma y’uko Abadepite basabye Minisiteri y’ibikorwaremezo kugira icyo ivuga ku bijyanye no kuba hari igice cy’ikirere cy’u Rwanda kigenzurirwa mu kindi gihugu. Depite Rwaka Pierre Claver, yasabye ibisonuro ku bijyanye n’aho […]

todayNovember 16, 2022 123

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%