Inkuru Nyamukuru

Kenya: William Ruto ntashyigikiye manda z’Umukuru w’Igihugu zirenze ebyiri

todayNovember 17, 2022 62

Background
share close

Mu cyumweru gishize muri bamwe mu badepite b’ishyaka rya Perezida Ruto, United Democratic Alliance (UDA), nibwo batangiye impaka bavuga ko manda ebyiri zikwiye kuvaho, ku buryo umuntu yabasha kwiyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu no gutorwa inshuro zose ashaka.

Ibi n’ibintu byamaganiwe kure n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi. Ni mugihe umuyobozi wa UDA, Johnson Muthama, yemeza ko nta mugambi wo guhindura itegeko nshinga uriho.

Ku wa gatatu, ubwo UDA yakoranyaga abadepite bayo, William Ruto yabasabye kwirinda kuvugurura itegeko nshinga. Yavuze ko bakwiye ahubwo kwita ku mategeko ateza imbere imibereho y’abaturage, no “guhagarika gusunika imigambi y’amategeko ashyira imbere inyungu zo kwikunda, birimo gukuraho manda ebyiri.”

Itegeko nshinga rya Kenya rivuga ko umukuru w’igihugu adashobora kurenza manda ebyiri, y’imyaka itanu imwe-imwe.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Eddy Kenzo yahishuye ko hari abantu bishyuriwe kumuhitana

Edrisah Musuuza, Umuhanzi w’umunya-Uganda wamamaye nka ’Eddy Kenzo’ yavuze ko afite ubwoba akomeje guterwa n’abantu bashaka kumwica. Umuhanzi Eddy Kenzo yahishuye ko hari abadhaka kumwica Eddy Kenzo wamamaye mu ndirimbo ’Sitya Loss’ akaba asanzwe ari umuyobozi wa sosiyete y’imyidagaduro no gufasha abahanzi, yahishuye ko hari abantu bishyuwe kugira ngo bamuhitane. Uyu mugabo yavuze ibi ubwo yaganiraga n’abanyamakuru mu murwa mukuru wa Kampala muri Uganda, agaruka ku gitaramo cy’amateka aheruka gutegura […]

todayNovember 16, 2022 119

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%