Inkuru Nyamukuru

Umuhanda wa Rugunga wafunzwe kubera imvura

todayNovember 17, 2022 539

Background
share close

Polisi y’Igihugu iratangaza ko imvura yaguye ku mugoroba wo ku wa gatatu yateje amazi menshi mu mihanda ya Kigali, bigatuma imwe ifungwa by’igihe gito, indi ikaba igifunze.

Iyo mihanda yafunzwe by’igihe gito ni umuhanda wa Kimisagara, ariko nyuma ukaba waje gufungurwa hamwe n’uwa Rwandex wafunzwe ariko bakomeza gukurikiranira hafi uko wakongera kuba nyabagendwa. Umuhanda wa Rugunga wo wakomeje gufungwa, aho Polisi y’Igihugu yasabye abasanzwe bawukoresha kunyura izindi nzira kuko wo utakiri nyabagendwa.

Mu kiganiro kigufi Umuvugizi wa Polisi, CP John Bosco Kabera, yagiranye na Radio Rwanda, yasabye abakoresha imihanda kwigengesera no kumvira ibyo abapolisi bababwira, anongeraho ko abakoresha imihanda iri mu bibaya bakwiye kuyirinda kuko mu gihe cy’imvura amazi yose ari ho yerekeza.

Yanaboneyeho kandi kubwira Abanyarwanda muri rusange ko mu gihe babona umuhanda urimo amazi bakwirinda kuyishoramo kuko afite imbaraga, dore ko ku Kimisagara mu Karere ka Nyarugenge yatwaye umumotari arapfa, ni nyuma yo gushaka kuramira moto ye yari atembanye.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Kenya: William Ruto ntashyigikiye manda z’Umukuru w’Igihugu zirenze ebyiri

Mu cyumweru gishize muri bamwe mu badepite b’ishyaka rya Perezida Ruto, United Democratic Alliance (UDA), nibwo batangiye impaka bavuga ko manda ebyiri zikwiye kuvaho, ku buryo umuntu yabasha kwiyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu no gutorwa inshuro zose ashaka. Ibi n'ibintu byamaganiwe kure n'abatavuga rumwe n’ubutegetsi. Ni mugihe umuyobozi wa UDA, Johnson Muthama, yemeza ko nta mugambi wo guhindura itegeko nshinga uriho. Ku wa gatatu, ubwo UDA yakoranyaga abadepite bayo, William Ruto […]

todayNovember 17, 2022 62

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%