Nyuma yo gusobanurirwa ayo mateka, Edu Gaspard yunamiye inzirakarengane ziruhukiye muri uru rwibutso, anashyira indabo ku mva.
Edu Gaspard ari mu Rwanda mu ruzinduko rujyanye na gahunda ya Visit Rwanda, igamije kwamamaza ubukerarugendo bw’u Rwanda.
Ku wa Gatanu tariki 18 Ugushyingo 2022 ni bwo ikipe ya Arsenal ibinyijije ku mbuga nkoranyambaga zayo yatangaje ko Edu yongerewe inshingano muri Arsenal FC, agirwa umuyobozi wa mbere ushinzwe ibikorwa bya siporo, avuye ku mwanya w’Umuyobozi wa tekinike yagiyeho mu 2019.
Mu nshingano nshya yahawe harimo gucunga ibikorwa byose by’ikipe nkuru n’iy’abagore, agakorana bya hafi na Per Mertesacker uyobora amakipe y’abana ya Arsenal.
Edu ni umwe mu bari bagize ikipe y’ibihe byose ya Arsenal yo mu 2004 yiswe ‘The invincible’ yatwaye shampiyona idatsinzwe.
Urugendo rwe mu Rwanda rufitanye isano n’amasezerano igihugu cyasinyanye n’iyi kipe mu 2018, aho rwayibereye umuterankunga wa mbere ku maboko y’imipira, haba mu ikipe nkuru, iy’abatarengeje imyaka 23 no mu ikipe y’abagore, yaje no kongerwa mu 2021.
Aya masezerano afasha u Rwanda mu kurumenyekanisha nk’icyerekezo gikomeye cy’ubukerarugendo n’ishoramari, binyuze mu gushyira ikirango ‘Visit Rwanda’ ku kuboko kw’ibumoso ku myenda ya Arsenal FC.
Post comments (0)