Inkuru Nyamukuru

Sudani y’Epfo: Ingabo z’u Rwanda zambitswe imidari y’ishimwe

todayNovember 20, 2022 93

Background
share close

Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro muri Sudani y’Epfo (UNMISS), zambitswe imidari y’ishimwe na ONU. Uyu muhango wabaye tariki 19 Ugushyingo 2022 mu mujyi wa Juba, ahari icyicaro cy’ingabo z’u Rwanda (Rwanbatt1).

Intumwa idasanzwe y’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Nicolas Harrison wayoboye umuhango wo gutanga iyo midari, yashimye ingabo z’u Rwanda ku bw’akazi gakomeye, ubwitange n’ubutwari zagaragaje mu kubungabunga umutekano ku baturage ba Sudani y’Epfo.

Ati: “Imirimo yanyu mwayikoranye umurava, ishema n’ikinyabupfura. Mwagaragaje kandi kutihanganira na gato ihohoterwa iryo ari ryo ryose rishingiye ku gitsina.”

Yongeyeho ati: “Nimwambare imidari mwishimye, kubera ko iki ari ikimenyetso cy’ishimwe ry’umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye ndetse n’abaturage ba Sudani y’Epfo bose ku bw’ibikorwa by’ubwitange kandi bya kinyamwuga.”

Umuyobozi w’Ingabo z’u Rwanda (Rwanbatt1), Lt Col Emmanuel Shyaka, yavuze ko guhabwa iyi midari birushaho kongerera ingabo umuhate udasanzwe, ubushake mu myitwarire no gusohoza inshingano zabo nk’uko bisabwa n’ubutumwa bwa UNMISS.

Uyu muhango kandi witabiriwe n’abandi bayobozi ba UNMISS barimo umuyobozi w’ingabo ziri muri ubu butumwa Lt Gen Mohan Subramanian.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Umuhanzi Lil G yimukiye ku mugabane w’i Burayi

Umuhanzi wo mu njyana ya Hip hop KARANGWA Lionel uzwi mu muziki w'u Rwanda nka Lil G, yimukiye ku mugabane w'i Burayi aho agiye gutura no gukomereza ubuzima. Uyu musore w'imyaka 28, yahagurutse i Kigali ku mugoroba wo ku wa Gatanu tariki 18 Ugushyingo 2022. Lil G yatangiye muzika mu mwaka wa 2006, ariko aza kumenyekana muri 2007 ubwo Radio Contact FM yateguraga amarushanwa yari yise “Freestyle competition” ayabamo uwa […]

todayNovember 20, 2022 1668

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%