Umunyamabanga mukuru w’umuryango Internationale de la Francophonie (OIF) Louise Mushikiwabo yagize icyo avuga ku kibazo cyabaye Minisitiri w’intebe wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (DRC), Jean-Michel Sama Lukonde, akanga kujya mu ifoto y’itsinda ry’abayobozi bitabiriye Inama y’ibihugu bivuga igifaransa i Djerba, muri Tuniziya.
Bivugwa ko Minisitiri w’intebe wa Congo yanze kujya mu ifoto y’itsinda ry’abayobozi nyuma yo guhatira ko abitabiroye inama ya OIF kwamagana u Rwanda kubera ko rushyigikiye inyeshyamba za M23.
Mu kiganiro n’abanyamakuru nyuma y’inama, Mushikiwabo watorewe kongera kuyobora uyu muryango uhuza ibihugu 88 bivuga igifaransa, yavuze ko atigeze amenya ko Minisitiri w’intebe wa Kongo yanze kujya mu ifoto.
Ati: “Ntabwo nigeze nita kureba uwari mu ifoto cyangwa utarurimo. Niba atagaragaye mu ifoto, birababaje kuko twakwifuje ko nawe ayibamo.”
Lukonde wari uhagarariye Perezida Felix Antoine Tshisekedi, bivugwa ko yanze kwifotoza iruhande rwa Perezida Paul Kagame mu rwego rwo kwigaragambya. Nk’uko inkuru ya ktpress ibivuga.
Icyakora, mu yindi foto ku ruhande rw’iyi nama, igaragaza Minisitiri Lukonde ateze amatwi yitonze ibiganiro Perezida Kagame yagiranaga na Macky Sall, perezida wa Senegali, ari na we uyobora Umuryango w’ubumwe bw’Afurika (AU), Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi n’abandi bayobozi.
DRC yari yitezwe ko irwanya itorwa rya Mushikiwabo ariko uyu wahoze ari Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda yari ashyigikiwe cyane, yongera gutorerwa manda ya kabiri n’ibihugu bigize uyu muryango.
Post comments (0)