Inkuru Nyamukuru

Umuyobozi Mukuru wa IPRC Kigali yafunguwe by’agateganyo

todayNovember 22, 2022 65

Background
share close

Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwategetse ko Umuyobozi Mukuru w’Ishuri ry’Imyuga n’Ubumenyingiro rya Kigali [IPRC Kigali], Eng Mulindahabi Diogène afungurwa by’agateganyo.

Diogène Mulindahabi, wari umuyobozi wa IPRC-Kigali, yatawe muri yombi mu kwezi gushize azira kunyereza umutungo.

Umwanzuro w’urukiko wasomwe kuri uyu wa Kabiri, wategetse ko hafungurwa n’abandi 12 bareganwaga na we muri uru rubanza.

Umucamanza muri uru rubanza, Nadine Fatakanwa Uwizeye, yavuze ko nta kimenyetso kigaragaza ko icyaha bakekwaho bagikoze. Nk’uko inkuru ya The New Times ibivuga.

Icyakora, batandatu mu baregwa muri uru rubanza bangiwe gufungurwa by’agateganyo. Bisobanuye ko mu gihe abandi bazaburana badafunzwe, bo bazaburana bafunzwe.

Mu iburanisha ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo, Ubushinjacyaha bwagaragaje ko ibikoresho bashinjwa kwiba bifite agaciro k’asaga miliyoni 113Frw.

Iki cyemezo cyatanzwe ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri, ntabwo byahise bimenyekana niba hari umuburanyi uteganya kujuririra icyemezo cy’urukiko.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Mushikiwabo yagize icyo avuga kuri Minisitiri w’Intebe wa RDC wanze kwifotozanya n’abandi bayobozi

Umunyamabanga mukuru w’umuryango Internationale de la Francophonie (OIF) Louise Mushikiwabo yagize icyo avuga ku kibazo cyabaye Minisitiri w’intebe wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (DRC), Jean-Michel Sama Lukonde, akanga kujya mu ifoto y’itsinda ry’abayobozi bitabiriye Inama y’ibihugu bivuga igifaransa i Djerba, muri Tuniziya. Bivugwa ko Minisitiri w’intebe wa Congo yanze kujya mu ifoto y’itsinda ry'abayobozi nyuma yo guhatira ko abitabiroye inama ya OIF kwamagana u Rwanda kubera ko rushyigikiye inyeshyamba […]

todayNovember 22, 2022 149

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%