Inkuru Nyamukuru

#Qatar 2022: Maroc yakoze amateka igera muri 1/4, Umwami ahamagara umutoza

todayDecember 7, 2022 286

Background
share close

Ikipe y’igihugu ya Maroc yakoze amateka yo kugera muri 1/4 cy’Igikombe cy’Isi 2022 nyuma yo gutsinda Espagne kuri penaliti 3-0.

Ni umukino ikipe y’igihugu ya Maroc yagaragajemo kwihagararaho igihe kinini yugarira neza kuko Espagne ariyo yihariye umupira cyane ariko uburyo ibonye nabwo butabaye bwinshi ntibubyaze umusaruro.

Iminota 90 isanzwe y’umukino yarangiye amakipe yombi anganyije 0-0 hongerwaho iminota 30 nanone 120 irangira bikiri 0-0 hitabazwa penaliti.

Umunyezamu wa Maroc Yassine Bounou yabaye intwari muri penaliti kuko yakuyemo ebyiri ziromo niya kapiteni wa Espagne Sergio Busquet mu gihe indi Pablo Salabia yayiteye ipoto, abakinnyi Abdelhamid Sabiri,Hakim Ziyech na Achraf Hakimi nibo binjije penaliti za Maroc.

Maroc ibaye igihugu cya kane muri Afurika ndetse n’igihugu cya mbere cy’Abarabu kigeze muri kimwe cya kane cy’igikombe cy’isi, inyuma ya Cameroun mu 1990, Sénégal mu 2002 na Ghana mu 2010. Nta n’imwe mu makipe y’ibi bihugu yigeze irenga icyo cyiciro.

Nyuma y’uwo mukino, umutoza wa Maroc, Umunya-Maroc Walid Regragui, yagize ati: “Ni igikorwa gikomeye cyane tugezeho kandi [abakinnyi] bose bitanze, bose bagaragaje umuhate mwinshi cyane.”

Twari tubizi ko dushyigikiwe cyane kandi ibyo twabishingiyeho mu kubona ingufu zo gukina uko twakinnye muri iri joro”.

Ni igikorwa gikomeye cyane bakoze kuburyo umutoza Regragui yahamagawe kuri telefone n’Umwami wa Maroc Mohammed VI, nyuma y’uwo mukino.

Byari ibyishimo bikomeye ku bafana ba Maroc

Regragui yagize ati: “Ni ibintu bidasanzwe ku Munya-Maroc guhamagarwa na we [Umwami]. Buri gihe adutera ishyaka akanatugira inama akanadusaba kwitanga tutizigamye.”

Ubutumwa bwe buhora ari bumwe, atewe ishema n’abakinnyi kandi atewe ishema natwe ndetse ku bw’ibyo turashaka no gutera indi ntambwe no gukora neza cyane kurushaho ku yindi nshuro”.

Umunyezamu Yassine Bounou wa Maroc yahembwe nk’uwitwaye neza

Ku wa gatandatu, Maroc izakina na Portugal mu mukino wa kimwe cya kane.

Portugal, mu 2016 yatsindiye igikombe cy’Uburayi Euro 2016, igeze kuri uyu mukino nyuma yo kunyagira Ubusuwisi ibitego 6-1.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

U Buyapani bwahaye u Rwanda inkunga izakemura ibura ry’amazi mu mujyi wa Kigali

U Rwanda n’u Buyapani byashyize umukono ku masezerano y’inkunga ya miliyoni 22 z'amadorali ya Amerika igamije gufasha kugeza amazi meza ku batuye Umujyi wa Kigali. Aya masezerano y'iyo nkunga yashyizweho umukono kuri uyu wa kabiri tariki 07 Ukuboza 2022, ikazakoreshwa mu mushinga Ntora - Remera, uzarangira mu 2026. Ni kenshi abaturage batuye umujyi wa Kigali bavuga ko babangamirwa n'ibura ry'amazi bagasaba kugira icyakorwa ngo icyo kibazo gikemuke. Mu rwego rwo […]

todayDecember 6, 2022 90

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%