Imibare igaragaza ko mu mpanuka zahitanye ubuzima bw’ abagera kuri 617 kuva muri Mutarama kugeza mu kwezi gushize, abenshi muri bo ni ukuvuga 234 bari abanyamaguru mu gihe abatwara amagare ari 183 abatwara moto bakaba bari 150.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera, yavuze ko umubare munini w’impanuka wagiye uterwa no kugendera ku muvuduko ukabije, amakosa y’abatwara ibinyabiziga, kutoroherana cyangwa kutubahiriza uburenganzira bw’ugomba gutambuka mbere, kubisikanira ahatemewe, n’uburangare bw’abanyamaguru.
Yongeyeho ko hagaragaye n’abatwara ibinyabiziga batubahiriza uburenganzira bwo gutambuka ku banyamaguru muri zebra crossing nabyo byateje impanuka zatwaye ubuzima bw’abantu. Ibyo byose ni bimwe mu byo ubukangurambaga bwa Gerayo Amahoro buzibandaho, higishwa abakoresha umuhanda gufata ingamba zo gukumira impanuka zitwara ubuzima.
Yakomeje agira ati: “Muri iki cyumweru, Polisi ku bufatanye n’abafatanyabikorwa hazibandwa ku gukangurira abanyamaguru gukoresha neza umuhanda bigishwa uburyo bwiza bwo kuwugendamo budateza impanuka ariko kandi hibutswa n’abatwara ibinyabiziga kwirinda uburangare no kutubahiriza zebra crossing, biri mu biteza impanuka zitwara ubuzima bw’abantu zikangiza n’ibikorwaremezo.”
Mu bukangurambaga bwakorewe mu Mujyi wa Kigali, abakoresha umuhanda basobanuriwe n’uko ibyapa by’amatara amurika biyobora abanyamaguru mu kwambukiranya umuhanda byubahirizwa.
Hirya no hino mu ntara naho abanyamaguru bashishikarijwe kwirinda gukoresha telefone mu gihe bambuka umuhanda, kwambukira buri gihe muri zebra crossing aho ziri, kugendera mu ruhande rw’ibumoso bw’umuhanda aho bareba ibinyabiziga bibaturuka imbere no kubanza kureba iburyo n’ibumoso igihe bagiye kwambuka umuhanda kugira ngo batagongwa n’ibinyabiza bigendera ku muvuduko munini.
Mu masaha ya saa moya z’umugoroba tariki ya 13 Ukuboza 2022 mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali mu gace ka Kicukiro Centre, habereye impanuka ikomeye, abantu babiri bahasiga ubuzima abandi babiri barakomereka bikomeye. Ibinyabiziga bitandukanye byari muri uyu muhanda byagizweho ingaruka n’iyi mpanuka Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, SSP René Irere, yatangairije Kigali Today ko iyi mpanuka yatewe n’imodoka ya Royal Express […]
Post comments (0)