Inkuru Nyamukuru

Amerika yiyemeje guha Afurika miliyari 55 z’Amadolari mu myaka itatu

todayDecember 15, 2022 60

Background
share close

Leta zunze ubumwe z’Amerika, yiyemeje kuzatanga miliyari 55 z’amadolari muri Afurika ku myaka itatu iri imbere.

Ibi byatangajwe Mbere gato y’uko Perezida Joe Biden yakira inama y’Abayobozi b’Afurika n’Amerika i Washington DC muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Umujyanama mu by’umutekano w’igihugu muri perezidansi y’Amerika, Jake Sullivan, yavuze ko Amerika izanye “umutungo ku meza” muri iyi nama y’abakuru b’ibihugu.

Yongeraho ko Leta zunze ubumwe z’Amerika yiyemeje gushora imali ku mugabane w’Afurika, nyuma yo kugereranya n’ibindi bihugu.

Sullivan yanavuze ko Perezida Biden azakora ibishoboka ku buryo igihugu cyo ku mugabane w’Afurika kizaba umunyamuryango uhoraho mu kanama gashinzwe umutekano kw’isi ka ONU.

Biden yakoze ingendo asura ibihugu by’incuti z’Amerika muri Aziya n’Uburayi no mu Burasirazuba bwo hagati kuva agiye ku butegetsi. Ariko kugeza ubu ntiyari yagenderera Afurika kuva abaye perezida, aho iyi nama izamufasha cyane kumenya uko ibintu byifashe ku mugabane wa Afurika.

Ku ruhande rumwe, ibikorwa bya dipolomasi bya Biden kugeza ubu, byibanze ku gutsura demokarasi mu Burengerazuba bw’isi nk’uburyo bwo gupiganwa n’Ubushinwa. Ariko abayobozi b’Amerika bakomeje gushimangira ko inama y’abakuru b’ibihugu by’Afurika, itagamije cyane kuganira ku buryo Ubushinwa buvuga rikijyana muri Afurika.

Biteganyijwe kandi ko Biden azashyiraho intumwa idasanzwe yo gushyira mu bikorwa ibitekerezo byaganiriweho muri iyi nama. (VOA)

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Perezida Kagame yitabiriye inama yo gusuzumo ibibazo ku mutekano mu burasirazuba bwa DRC

Perezida Paul Kagame yitabiriye inama yayobowe n’Umuyobozi w'Umuryango wa Afurika y'Iburasirazuba, Perezida Evariste Ndayishimiye na Perezida João Lourenço, Umuyobozi wa ICGLR, ku kurebera hamwe ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro ya Luanda na Nairobi ku bibazo byo burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Ibiro by'Umukuru w'Igihugu dukesha iyi nkuru, bitangaza ko iyi nama yabereye i Washington D.C muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho Perezida Kagame yitabiriye inama ihuza Amerika na […]

todayDecember 15, 2022 79

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%