Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’inzego z’ibanze n’abaturage yafashe imyenda ya caguwa ingana n’amabalo 11 n’ibilo 195 yari yinjijwe mu Rwanda mu buryo bwa magendu ivanywe mu gihugu cy’abaturanyi cya Uganda.
Ni mu bikorwa byo kurwanya abakora ubucuruzi bwa magendu byakorewe mu turere twa Burera na Nyagatare ku wa Mbere tariki 12 no ku wa Kabiri tariki 13 Ukuboza.
Hafashwe uwitwa Seminega Gilbert ufite imyaka 50 y’amavuko, wafatiwe mu mudugudu wa Byimana mu kagari ka Rwimiyaga mu murenge wa Rwimiyaga mu Karere ka Nyagatare wari utwaye amabalo 11 mu modoka, mu gihe imifuka ine irimo ibilo 195 yafatiwe mu mudugudu wa Mubaya akagari ka Kayenzi mu murenge wa Kagogo mu Karere ka Burera nyuma y’uko abari bayikoreye bayitaye bakiruka.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, Superintendent of Police (SP) Hamdun Twizeyimana yavuze ko iriya myenda yafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.
Yagize ati: “Ku wa Mbere abaturage baduhaye amakuru bavuga ko hari imodoka itwaye amabalo y’imyenda ya caguwa yinjijwe mu buryo bwa magendu. Hagendewe kuri ayo makuru, hahise hategurwa igikorwa cyo kuyafata, imodoka yari itwawe na Seminega ifatirwa mu kagari ka Rwimiyaga ipakiye amabalo 11 na we arafatwa.”
Amaze gufatwa yavuze ko imyenda yafatanywe yari ayikuye Rwimiyaga nyuma y’uko yari yavanywe mu gihugu cya Uganda n’abantu atabashije kugaragariza imyirondoro, akaba yari ayijyanye mu murenge wa Rwagitima aho yari bucururizwe.
Ni mu gihe ku wa Kabiri, ahagana ku isaha ya saa Kumi n’ebyiri n’igice z’umugoroba, Polisi yafatiye imifuka ine irimo imyenda ya caguwa ipima ibilo 195 mu murenge wa Kagogo mu Karere ka Burera, nyuma y’uko abari bayikoreye bayitaye bagacika bakimara kubona abapolisi bari mu kazi, nk’uko bitangazwa na SP Alex Ndayisenga, ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu Ntara y’Amajyaruguru.
SP Twizeyimana avuga ko iriya myenda ivanwa mu gihugu cy’abaturanyi cya Uganda ikinjizwa mu Rwanda iciye mu nzira zitemewe, imyinshi muri yo ikaba igenda ifatwa biturutse ku makuru atangwa n’abaturage nk’umusaruro w’ubufatanye bwa Polisi n’abaturage mu kwicungira umutekano no kurwanya ibyaha.
Yakanguriye abantu gukora ubucuruzi mu buryo bukurikije amategeko bakirinda ibikorwa bya magendu kuko bibateza ibyago byinshi birimo no gufungwa, ashimira abaturage bakomeje kugira uruhare mu kurwanya ibyo bikorwa batanga amakuru ku gihe, aburira n’abishora muri magendu n’ibindi byaha ko batazahwema gufatwa bagashyikirizwa ubutabera.
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu ku cyicaro cy’ikipe ya Rayon Sports ku Kimihurura mu Mujyi wa Kigali, iyo kipe yasinyanye amasezerano n’umuterankunga mushya, ari we ‘RNIT Iterambere Fund’. Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidele (iburyo) n’umuyobozi mukuru w’Ikigega RNIT Iterambere Fund, Gatera Jonathan Umubare w’amafaranga atatangajwe ku mpande zombi, niyo ikigega cy’ishoramari ‘RNIT Iterambere Fund’ cyahaye ikipe ya Rayon Sports mu gihe kingana n’umwaka. Uyu muterankunga ikipe […]
Post comments (0)