Perezida Paul Kagame yagaragaje ko ibibazo by’umutekano muke uri Burasirazuba bwa Congo bitazanywe n’u Rwanda ndetse bitareba u Rwanda.
Umukuru w’Igihugu yabigarutseho mu kiganiro n’umwanditsi mukuru w’ikinyamakuru cyo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Semafor Afrika giherutse kumurikwa kumugaragaro mu byumweru 7 bishize, kikaba ikinyamakuru kibanda ku makuru avuga kuri Afurika.
Perezida Kagame yavuze ko ibibazo by’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Congo bitazanywe n’u Rwanda kandi atari ikibazo cy’u Rwanda, kuko muri iki gihugu hari imitwe yitwaje intwaro irenga 100 ariko hajya kuvugwa hakavugwa umutwe umwe wa M23.
U Rwanda rwakomeje gushyirwa mu majwi ko rushyigikira umutwe wa M23 umaze igihe uhanganye n’Ingabo za leta ya Congo FARDC, nubwo rutahwemye kubihakana ahubwo rugashinja Ingabo za Congo gukorana n’umutwe wa FDLR ugizwe n’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.
Perezida Kagame yavuze ko bibabaje kuba abayobozi ba Congo n’umuryango mpuzamahanga, aho gushakira umuti nyawo icyo kibazo kimaze igihe, ahubwo babigereka ku Rwanda.
Ku bijyanye n’ubutabera bwatanzwe mu rubanza rwa Rusesabagina Paul, Perezida Paul Kagame yagaragaje ko Rusesabagina yakatiwe n’inkiko kandi ko hari abandi benshi bareganywe mu rubanza rumwe basaga 20 bemeye ibyaha bashinjwaga.
Leta y’u Rwanda yemeza ko Paul Rusesabagina ari umunyarwanda wakoze ibyaha bizwi by’iterabwoba, ndetse ko urubanza rwarangiye, agakatirwa akaba afunzwe nk’abandi banyabyaha bari muri gereza kubera ibyaha bitandukanye baregewe imbere y’inkiko zikabacira urubanza zikabakatira.
Perezida Kagame kandi avuga ko u Rwanda n’umugabane wa Afurika bifite yo kubana n’ibindi bihugu ku yindi migabane, aha ashimangira ko umugabane wa Afurika kuba ukorana n’u Bushinwa na Leta Zunze Ubumwe z’Amarika nta kibazo kibirimo ko ik’ingenzi ari ubwubahane bwa buri ruhande.
Perezida Kagame ari muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika mu nama ihuje Afurika n’iki gihugu.
Post comments (0)