Perezida Paul Kagame yitabiriye umusangiro wateguwe na Perezida Joe Biden na Madamu we Jill Biden mu ngoro ya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, White House.
Uyu musangiro wabaye ku mugoroba wo ku wa Gatatu tariki 14 Ukuboza 2022, nk’uko tubikesha ibiro by’Umukuru w’Igihugu.
Perezida Kagame ari muri leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yitabiriye inama ihuza Afurika na Amerika.
Muri iyi nama Perezida Joe Biden yatangaje ko igihugu cye kigiye gushora imari mu guteza imbere ibikorwa remezo bizafasha guhuza ibihugu bigize umugabane w’Afurika.
Perezida Biden yavuze ko bimwe mu bikorwa bitandukanye Amerika yifuza gushoramo Imari mu minsi iri imbere birimo ubucuruzi n’ishoramari, ikoranabuhanga mu by’ubukungu n’ibikorwa remezo, n’ingufu.
Yabwiye Abakuru b’Ibihugu by’Afurika ko Amerika igiye gushora akayabo k’amadolari miliyoni 500 mu bikorwaremezo birimo imihanda no kubaka ibyambu bizahuza ibihugu by’Afurika. Yavuze ko binyuze mu mugambi w’ikinyagihumbi wiswe Millinieum Challenge Account, Amerika izashora imari muri Afurika ingana na 1.2 z’amadolari.
Iryo shoramari rizongerwa rigere kuri miliyari 2.5 z’amadolari mu gihe cy’imyaka ine. Biden avuga ko imishinga izaterwa inkunga n’ayo mafranga izasaranganwa mu bihugu bitandukanye by’Afurika.
Iyi nama ya Kabiri ihuje abayobozi b’Afurika n’Amerika irasozwa kuri uyu wa Kane. Ibiganiro bizibanda ahanini ku cyerekezo 2063 cy”Afurika, imiyoborere, demukarasi n’uburenganzira bwa muntu.
Perezida Paul Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we wa Bénin Patrice Talon wa Bénin ku ruhande rw'inama ihuza Amerika na Afurika. Ibiro by'Umukuru w'Igihugu bitangaza ko Abakuru b'Ibihugu byombi baganiriye ku bufatanye bukomeje mu nzego zitandukanye hagati y'u Rwanda na Bénin, harimo ibijyanye no kongererana ubushobozi, ubufatanye mu bukungu. Perezida Kagame na Talon biyemeje kandi gushyiraho izindi nzego z'ubufatanye. U Rwanda na Bénin bisanzwe bifitanye umubano mwiza mu nzego zitandukanye, […]
Post comments (0)