Impunzi z’Abarundi ziri mu Rwanda zasabye Leta y’u Burundi gushakira ibisubizo ibibazo byatumye zihunga muri 2015, kuko bagifite impungenge zo gutaha igihe cyose bitarakemurwa.
Umuyobozi wa Komite z’impunzi z’Abarundi zituye mu Mijyi, Patrice Ntadohoka, avuga ko n’ubwo bamazwe impungenge, ariko byinshi mu bibera mu Gihugu cyabo babizi, kuko babikurikirana ku buryo hari byinshi barusha abariyo, ari naho ahera asaba ubuyobozi kugira ibyo babanza guhindura.
Ati “Nk’ubu twasanze ko hari abagenda bakicwa, hari abagenda bagahunguka bakagaruka bafashwe nabi, aba bategetsi baje kutureba benshi ntabyo bari bazi, ariko twe kubera impunzi tuzikurikirana umunsi ku munsi tuba tuzi ibitari bike. Urabona impunzi ziri hano, hari abantu ibintu byabo byafashwe, inzu, amasambu, za konte zifunze”.
Lt Gen Ndayambaje wari uhagarariye itsinda ry’abayobozi baturutse i Burundi, avuga ko byumvikana neza ko umuntu iyo yahunze afite impamvu, agomba gutahuka ari uko zikemutse.
Ati “Birumvikana ko iyo wahunze ufite impamvu, ugomba gutaha ari uko izo mpamvu zarangiye, twabyumvise ibyo badushyikirije, bimwe wenda ni uko bari kure batabyibonera, bumva ngo babone n’amakuru, bakaba bacyumva ko bigifite impamvu. Impamvu nyinshi zatumye bahunga zisa nk’aho zarangiye, ariko bose ntibahunze kimwe, hari ababa bumva ko ibyarangiye we bitamureba, yifuza ko ibye byava mu nzira”.
Akomeza agira ati “Nk’abafite ibibazo by’ubutunzi n’ibindi bitandukanye, nabyo tuzabishyikiriza babirebe, abo nabo bafite izo ngorane zive mu nzira, kuko uhunguka ushatse, ariko kandi ni uguhunguka umutima uri munda”.
Philippe Habinshuti, Umunyamabanga uhoraho muri MINEMA
Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ibikorwa by’ubutabazi mu Rwanda, Philippe Habinshuti, avuga ko gahunda y’ibiganiro hagati y’ubuyobozi n’impunzi, ari gahunda nziza cyane.
Ati “Twabaganirije ku bunararibonye dufite, tubereka ko ariyo ntambwe ya mbere kuko umuntu wahunze Igihugu, ikintu cya mbere cyatuma afata umwanzuro wo gusubira muri icyo gihugu, ni uko ubuyobozi bwacyo bumugaragariza yuko icyatumye ahunga cyangwa n’icyamubuza gusubirayo kidahari”.
Kugeza ubu mu Rwanda habarirwa impunzi z’Abarundi 50,329 zahunze guhera mu 2015, mu gihe abamaze gutahuka bagera ku 30,315.
Abarimo guhahira iminsi mikuru ya Noheli na n’Ubunani bavuga ko ibiciro by’ibikomoka ku buhinzi byatangiye kugabanuka. Igiciro cy’ibishyimbo cyagabanutse Bimwe muri ibyo biribwa byatangiye kugabanuka mu biciro harimo ibishyimbo byitwa Shyushya, byavuye ku 1500Frw ku kilo bigera kuri 720Frw, ibishyimbo bya Mutiki byavuye ku 1500 bigera ku mafara 1200Frw, ibyitwa Koruta biva ku mafaranga 1500 bigera ku 1300Frw naho iby’imvange biva kuri 900 bigera kuri 720Frw. Abaganiriye na Kigali Today […]
Post comments (0)