Inkuru Nyamukuru

Kigali: Impanuka ihitanye umwe, ababarirwa mu icumi barakomereka

todayDecember 19, 2022 3992

Background
share close

Mu Murenge wa Bumbogo muri Gasabo mu Mujyi wa Kigali ahazwi nko mu Izindiro, ku mugoroba tariki ya 19 Ukuboza 2022 habereye impanuka y’imodoka yo mu bwoko bwa FUSO, umuntu umwe ahita yitaba Imana, abandi babarirwa mu icumi barakomereka.

Igice cy’inyuma cyari gipakiye amabuye cyashwanyaguritse

Umuvugizi wa Polisi, ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, SSP Irere René, yavuze ko iyi mpanuka yabaye mu masaha ya saa 17h53 itewe n’ikamyo yo mu bwoko bwa FUSO ifite Pulake RAF481E yari yikoreye amabuye iyakuye muri Bumbogo ariko aho yari iyajyanye ntihahise hamenyekana kuko umushoferi na Kigingi bari bataraboneka ngo batange amakuru.

SSP Irere avuga ko iyi modoka ishobora kuba yagize ibibazo mu nzira ikabura feri kuko irimo igenda yagonze mu rubavu abari mu yindi modoka, ariko bagira amahirwe ntibagira icyo baba, irakomeza igonga abandi bantu hakomereka abagera mu icumi.

Impanuka ubwo yari imaze akanya gato ibaye, yabwiye umunyamakuru wa RBA ati “Kugeza ubu abo tuzi bitabye Imana ni umuntu umwe witwa Kabarera Anisie w’imyaka 42, hakomereka abantu icumi ariko ntabwo turamenya umubare w’abapfuye kuko hari abo dukeka ko baba bagwiriwe n’aya mabuye yari ipakiye”.

Polisi ifatanyije n’izindi nzego bahise bajya mu gikorwa cyo gutabara no gushakisha uburyo bareba niba ayo mabuye nta bantu yaguye hejuru, dore ko n’umushoferi wari uyitwaye ndetse na kigingi bikekwa ko baba bagwiriwe na yo.

Umuvugizi wa Polisi ishinzwe umutekano wo mu muhanda, SSP Irere René, yasabye abatwara ibinyabiziga gukurikirana ubuzima bw’ikinyabiziga batwara umunsi ku wundi no kumenya umuvuduko bagenderaho bitewe n’aho bageze.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Impunzi z’Abarundi zasabye Leta yabo gushakira ibisubizo ibibazo byatumye zihunga

Impunzi z’Abarundi ziri mu Rwanda zasabye Leta y’u Burundi gushakira ibisubizo ibibazo byatumye zihunga muri 2015, kuko bagifite impungenge zo gutaha igihe cyose bitarakemurwa. Umuyobozi wa Komite z’impunzi z’Abarundi zituye mu Mijyi, Patrice Ntadohoka, avuga ko n’ubwo bamazwe impungenge, ariko byinshi mu bibera mu Gihugu cyabo babizi, kuko babikurikirana ku buryo hari byinshi barusha abariyo, ari naho ahera asaba ubuyobozi kugira ibyo babanza guhindura. Ati “Nk’ubu twasanze ko hari abagenda […]

todayDecember 19, 2022 71

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%