Kuva kuri uyu wa Mbere tariki ya 19 Ukuboza, Polisi y’u Rwanda iregereza serivisi zo gusuzuma ubuziranenge bw’ibinyabiziga abatuye n’abakorera mu Karere ka Rusizi mu rwego rwo kubafasha gukoresha ubugenzuzi bw’ibinyabiziga mu buryo buboroheye.
Ni serivisi igiye kongera guhabwa ba nyir’ibinyabiziga batuye muri aka karere n’utundi turere bihana imbibi nyuma y’ukwezi ikubutseyo imaze gusuzuma imodoka zigera kuri 500 mu gihe cy’icyumweru igakomereza mu Karere ka Rubavu ahasuzumwe imodoka 694.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera, yavuze ko ari gahunda ya Polisi yo kwegereza abaturage iyi serivisi kugira ngo bayibonere hafi badakoze ingendo ndende by’umwihariko akarere ka Rusizi.
Yagize ati:” Serivise yo kugenzura ubuziranenge bw’ibinyabiziga iregerezwa abo mu Karere ka Rusizi no mu turere bihana imbibi kuva kuri uyu wa Mbere tariki ya 19 kuzageza ku wa Gatandatu tariki 24 Ukuboza; mu rwego rwo korohereza abafite ibinyabiziga batuye muri ako Karere n’abahakorera gusuzumisha ibinyabiziga mu buryo buboroheye.”
Yakomeje agira ati:” Turashishikariza abafite ibinyabiziga kwitabira iyi gahunda bakamenya uko ubuziranenge bw’ibinyabiziga byabo buhagaze bityo izizagaragaza ikibazo zigakoreshwa mu rwego rwo kwirinda impanuka zo mu muhanda.”
Yagaragaje ko iyi serivisi yo gusuzuma imiterere y’ibinyabiziga yimurwa yashyiriweho kuzenguruka intara zose mu rwego rwo korohereza abafite ibinyabiziga kuyibonera hafi badakoze ingendo ndende hagamijwe kugabanya impanuka zituruka ku kuba ibinyabiziga bitujuje ubuziranenge ariko noneho by’umwihariko akarere ka Rusizi kakazajya kibandwaho nibura kakayegerezwa rimwe mu kwezi bitewe n’uko gaherereye kure y’ibigo bisanzwe bisuzuma imiterere y’ibinyabiziga.
Gusuzuma imiterere y’ibinyabiziga biteganywa n’iteka rya Perezida No. 85/01 ryo ku wa 02/09/2002 rigena imikoreshereze y’umuhanda n’uburyo bwo kuwugendamo.
Uretse iyi serivisi ikoresha imashini isuzuma ubuziranenge bw’ibinyabiziga yimurwa, hari ibindi bigo bine byashyiriweho gusuzuma ubuziranenge bw’ibinyabiziga biherereye mu Mujyi wa Kigali, Rwamagana, Huye no mu Karere ka Musanze bifite ubushobozi bwo gusuzuma ibinyabiziga birenga 1100 ku munsi.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 19 Ukuboza 2022, u Rwanda rwakiriye itsinda ry’abayobozi mu nzego zitandukanye za Leta y’u Burundi, muri gahunda y’ubukangurambaga bugamije gushishikariza impunzi z’Abarundi ziri mu Rwanda gutaha. Ni itsinda riyobowe n’umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’umutekano w’imbere mu Gihugu cy’u Burundi, Lt Gen Andrew Ndayambaje, hamwe n’abayobozi b’Intara za Kirundo, Bururi na Kayanza, bakiriwe ku mupaka wa Nemba n’umuyobozi w’Intara y’Iburasirazuba CG Emmanuel Gasana, […]
Post comments (0)