Inkuru Nyamukuru

Minisitiri Biruta yakiriye impapuro za Ambasaderi mushya w’u Buyapani

todayDecember 20, 2022 58

Background
share close

Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga n’ubutwererane w’u Rwanda, Dr. Vincent Biruta, ku wa Mbere tariki 19 Ukuboza 2022, yakiriye kopi z’impapuro zemerera Isao Fukushima guhagararira igihugu cy’u Buyapani mu Rwanda.

Ambasaderi Isao Fukushima asimbuye kuri uyu mwanya Masahiro IMAI, wari uhagarariye iki gihugu kuva mu 2020.Uyu mwaka wa 2022 nibwo hizihijwe isabukuru y’imyaka 60 ishize y’ubutwererane n’ubufatanye bw’u Rwanda n’u Buyapani kuva muri Nyakanga 1962.

U Rwanda rwafunguye Ambasade yarwo i Tokiyo mu 1979, mu gihe Ambasade y’u Buyapani i Kigali yo yafunguwe muri Mutarama 2010, iba intangiriro yo gushimangira umubano wari usanzweho.U Buyapani bwakunze kwibanda ku gufasha u Rwanda n’Abanyarwanda mu kubaka ibikorwaremezo, birimo ibijyanye n’amazi, uburezi ndetse no guteza imbere ubuhinzi.

Ubufatanye hagati y’u Rwanda n’u Buyapani bunyuzwa mu nguzanyo zoroheje, ndetse no mu nkunga zitandukanye mu bya tekiniki. Kugeza ubu, ubufatanye bukubiyemo mu nzego zirimo ikoranabuhanga (ICT), uburezi, ubuhinzi, kongerera ubushobozi, ubucuruzi, ishoramari, ingufu, ubwikorezi, amazi n’isuku n’ibindi.

U Rwanda n’u Buyapani biherutse gusinyana masezerano binyuze mu kigo mpuzamahanga cy’abayapani (JICA), ya miliyoni 20.3$, ni ukuvuga asaga miliyari 22 z’Amafaranga y’u Rwanda, azifashishwa mu guteza imbere ibikorwaremezo bigamije kugeza amazi ku baturage batuye mu Mujyi wa Kigali.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Icyemezo cyo kohereza abimukira mu Rwanda cyubahirije amategeko – Urukiko

Urukiko rukuru rwo mu Bwongereza rwemeje ko umwanzuro icyo gihugu cyafashe wo kohereza abimukira mu Rwanda mu rwego rw’ubufatanye mu byerekeye abinjira n’abasohoka hagati y’u Rwanda n’u Bwongereza wubahirije amategeko kandi utanyuranyije n’itegeko na rimwe ry’u Bwongereza. Inzu zo gutuzamo abimukira bazaturuka mu Bwongereza zamaze gutegurwa Muri Mata 2022, u Rwanda n’u Bwongereza byasinyanye amasezerano agamije kohereza abimukira mu Rwanda, ariko ishyirwa mu bikorwa ry’icyo cyemezo ryaje kudindizwa n’uko hari […]

todayDecember 19, 2022 102

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%