Inkuru Nyamukuru

RDC: Imirwano yongeye kubura hagati ya FARDC n’umutwe wa M23

todayDecember 21, 2022 154

Background
share close

Imirwano hagati y’ingabo za leta ya Repubulika ya demukarasi ya Kongo FARDC n’umutwe wa M23 yongeye kubura kuva mu gitondo cyo ku wa kabiri.

Iyo mirwano yabereye mu duce twa Mulimbi, Rusekera no mu nkengero zaho mu birometro 35 uvuye i Kitshanga muri teritware ya Masisi.

Ingabo z’umutwe wa M23 ku ruhande rwazo zatangaje ko zitigeze ziva mu birindiro byazo.

Ibi byatangajwe mu gitondo cyo ku wa kabiri na Colonel Guilllaume Ndike Kayiko umuvugizi w’ingabo za Kongo mu burasirazuba bw’iki gihugu.

Uyu yemeje ko kugeza ubu uduce twa Mulimbi, Rusekera twose turi hafi na teritware ya Masisi tumaze kwigarurirwa n’ingabo za leta nyuma y’imirwano ikomeye yabaye muri iki gitondo.

Ni mugihe Umuvugizi wa M23 Willy Ngoma yahakanye ko M23 yakuwe mu birindiro imazemo iminsi. Uyu mutwe kandi ku ruhande yatangaje ko itarwanye n’ingabo za FARDC, gusa, ko ahubwo yarwanaga na FDLR, Nyatura, ndetse na APCLS.

Uyu muvugizi w’umutwe wa M23 yashimangiye ko badashobora na rimwe kuvanwa mu birindiro na FARDC kuko bahagaze neza ku rugamba.

Kuri we leta ya Kinshasa ikomeje kwirengagiza amasezerano ya Luanda ahubwo irimo gushakira ibisubizo mu nzira y’intambara.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Rubavu: Basabwe kwitandukanya n’ibikorwa bya FDLR

Minisitiri w’Umutekano, Alfred Gasana, yabwiye abatuye Umurenge wa Bugeshi bafite abavandimwe mu mutwe wa FDLR ukorera mu Burasirazuba bwa Congo uhora ushaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda kwitandukanya na bo. Minisitiri w’Umutekano wasuye abatuye mu Karere ka Rubavu mu mirenge ya Busasamana na Bugeshi baturiye umupaka uhuza u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokasi ya Congo, yabasabye ko bagomba kwirinda ibihungabanya umutekano wabo n’umutekano w’igihugu cyabo, abasaba kwirinda guca mu nzira zitazwi […]

todayDecember 21, 2022 72

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%