Ku wa kane Minisitiri w’intebe wa Isirael, Benjamin Netanyahu na guverinoma ye yari aherutse gushyiraho bimitswe mu mirimo yabo. Mbere y’uko Benjamin Netanyahu arahirira imbere y’inteko ishinga amategeko, abadapite babanje kwemeza guverinoma ye na porogaramu yayo izakurikiza.
Guverinoma ya Ntanyahu yiganjemo abahezanguni mu bya politiki n’idini, bavuga ko Isirael ari iy’Abayahudi gusa, badashaka ko leta ya Palestina ibaho, ndetse banarwanya uburenganzira bwa muntu bumwe na bumwe bavuga ko bunyuranyije n’imyemerere yabo, nk’uburenganzira bw’abakundana bahuje ibitsina, n’ubw’Abarabu batuye Isirael.
Bavuga ko Palestina yose ari iya Isirayeli ku buryo budashidiknyaho. Bityo, guverinoma nshya ya Isirayeli iteganya kongera cyane kubakira no gutuza Abayahudi muri West Bank, cyangwa Cisjordaniya. Isirael yigaruriye iyi ntara, yo n’iya Gaza n’igice cy’uburasirazuba cy’umujyi wa Yeruzalemu muri Palestina, mu 1967. Aha hose ni ho Palestina ishaka kubaka leta yayo. Isirayeli imaze kuhubaka koloni z’Abayahudi bagera ku 500,000, baturanye n’Abarabu b’Abanyapalestina miliyoni 2,5.
Byinshi mu bihugu by’amahanga byemeza ko gushyira koloni z’Abayahudi ku butaka bwa Palestina binyuranyije n’amategeko mpuzamahanga kandi bibangamiye inzira y’amahoro. Ibi byatumye ku wa kane Leta zunze ubumwe z’Amerika yongera gutangaza ko idashyikiye na gato politiki zinyuranyije n’umugambi wa leta ebyiri, iya Isirael n’iya Palestina.
VoA, yatangaje ko Netanyahu, mu ijambo rye imbere y’inteko ishinga amategeko amaze kurahira, yavuze ko “kurangiza intambara hagati ya Isirael n’Abarabu ari yo gahunda afite ku murongo wa mbere.” Iya kabiri, nk’uko yabivuze, ni uguhangana na gahunda ya “nucléaire” ya Irani, ku buryo Irani itazagera ku ntwaro kirimbuzi (bombe atomique).
Benjamin Netanyahu afite imyaka 73 y’amavuko. Ni ubwa gatandatu agarutse ku butegetsi. Ni we minisitiri w’intebe utegetse igihe kirekire kurusha abamubanjirije bose. Yamaze imyaka 15 ari minisitiri w’intebe mbere ya manda nshya atangiye. Nyamara aracyaburana mu nkiko ibyaha bya ruswa
Umunya-Brazil Edson Arantes do Nascimento uzwi nka Pelé akaba umunyabigwi mu mupira w’amaguru w’Isi yitabye Imana ku wa Kane tariki 29 Ukuboza 2022 azize kanseri y’amara ku myaka 82 y’amavuko. Yatowe nk’umukinnyi w’ikinyejana cya 20 Iyi nkuru y’incamugongo yasakaye mu isi y’umupira w’amaguru n’Isi yose muri rusange ku mugoroba wo ku wa Kane nyuma y’uko yari amaze iminsi mu bitaro yagiyemo tariki 29 Ugushyingo 2022. Inkuru Kigali Today ikesha Ibiro […]
Post comments (0)