Inkuru Nyamukuru

Umukecuru Nyiramandwa wakunze gusabana na Perezida Kagame yitabye Imana

todayDecember 30, 2022 90

Background
share close

Umukecuru witwa Nyiramandwa Rachel wari utuye mu Karere ka Nyamagabe mu Ntara y’Amajyepfo wari ufite imyaka 110 y’amavuko, yitabye Imana mu ijoro ryakeye aziza uburwayi.

Uyu mukecuru Nyiramandwa Rachel yakunze kugaragara ahantu Perezida Paul Kagame yabaga yagiriye uruzinduko mu bihe bishize muri Nyamagabe, ndetse bakagirana ibiganiro.

Abantu batandukanye bababajwe n’urupfu rwe ndetse bamwe bandika ubutumwa bw’akababaro ku mbuga nkoranyambaga bamwifuriza iruhuko ridashira.

Uyu mukecuru yaherukaga guhura na Perezida Paul Kagame mu ruzinduko yagiriye mu Ntara y’Amajyepfo, tariki 26 Kanama 2022, amusura iwe baraganira amushimira ibikorwa byiza yamukoreye byo kumuha inka imuha amata ndetse no kuba ayoboye neza Abanyarwanda ubu bakaba bari mu gihugu gifite amahoro.

Abazi uyu mukecuru bavuga ko yakunze kurangwa n’urugwiro, agakunda abantu ndetse agakunda gutanga kuko yasangiraga amata n’ibyo kurya yezaga abikura mu buhinzi yakoraga abifashijwemo n’amafaranga y’ingoboka yahabwaga (Direct Support) ndetse n’umubyizi abaturanyi bajyaga bamuha.

Rachel Nyiramandwa yari umupfakazi wa Jenoside yakorewe Abatutsi. Yabanaga n’umukobwa we w’imyaka igera kuri 60.

Yari azwiho gukunda Umukuru w’Igihugu cyane kuko yitabiriye ibikorwa bye byo kwiyamamaza, ndetse n’ingendo yagiye akorera mu Karere ka Nyamagabe bakunze guhura bakaramukanya ndetse bakaganira akaba asize amafoto menshi y’urwibutso rwe na Perezida Paul Kagame.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Netanyahu na guverinoma ye barahiriye inshingano zabo

Ku wa kane Minisitiri w'intebe wa Isirael, Benjamin Netanyahu na guverinoma ye yari aherutse gushyiraho bimitswe mu mirimo yabo. Mbere y’uko Benjamin Netanyahu arahirira imbere y’inteko ishinga amategeko, abadapite babanje kwemeza guverinoma ye na porogaramu yayo izakurikiza. Guverinoma ya Ntanyahu yiganjemo abahezanguni mu bya politiki n’idini, bavuga ko Isirael ari iy’Abayahudi gusa, badashaka ko leta ya Palestina ibaho, ndetse banarwanya uburenganzira bwa muntu bumwe na bumwe bavuga ko bunyuranyije n’imyemerere […]

todayDecember 30, 2022 54

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%